Serivisi zose za BPN mu nyubako imwe - Description
1
Ibirimo
-
-
Amahugurwa ya BPN ateganijwe
-
Umusoro mu iterambere rya bizinesi
-
Ubuhamya bw‘abitabiriye amahugurwa ya
BPN
Nr. 2/ 2015
Ku burwiyemezamirimo buhamye mu Rwanda
K
wagura ibikorwa, bi Download
Embed / Share - Serivisi zose za BPN mu nyubako imwe
Presentation on theme: "Serivisi zose za BPN mu nyubako imwe"— Presentation transcript
11
Ibirimo
-
Serivisi zose za BPN m 1
Ibirimo
-
Serivisi zose za BPN mu nyubako imwe
-
Amahugurwa ya BPN ateganijwe
-
Umusoro mu iterambere rya bizinesi
-
Ubuhamya bw‘abitabiriye amahugurwa ya
BPN
Nr. 2/ 2015
Ku burwiyemezamirimo buhamye mu Rwanda
K
wagura ibikorwa, bizinesi, bituruka ku gukora
cyane kandi ukagera kuri byinshi. Ibi ninako
bimeze ku kigo cya BPN Rwanda; turatera imbere
tudasize na ba rwiyemezamirimo dukorana. Kuva
ku munsi wa mbere BPN itangira gukorera mu
Rwanda, dutekereza kuri ba rwiyemezamirimo,
tukabarota kandi ibikorwa byacu byose nibo
bigenewe. Ibi kandi ntituzabireka igihe cyose BPN
Rwanda izaba ikiriho. Muri uru rugendo rungana
n’imyaka itatu n’igice tumaze, twageze ku
musaruro ushimishije cyane. Ntitwabigezeho
twenyine, ahubwo twabikoranye namwe, ba
rwiyemezamirimo. Kubw’umuhate wanyu n’icyizere
mwagiriye gahunda zacu, twabashije guteza
imbere BPN kugera ku rwego iriho ubu.
BPN Rwanda ikomeje kwaguka, bikagaragarira ku
mubare w’abitabira gahunda zayo, umubare
w’amahugurwa atangwa buri mwaka, amaremare
cyangwa amato n’ibindi. Icyatumye iterambere
rya BPN Rwanda rishoboka ni uko ba
rwiyemezamirimo benshi mu Rwanda baje
gusobanukirwa itandukaniro riri hagati ya kuba
rwiyemezamirimo mwiza no kuba rwiyemezamirimo
w’intangarugero. Erega kandi, abo bifuza kuba
intangarugero nibo bahisemo gushora imari muri
Nadine N. Ishimwe
Ibikorwa n‘Imali
BPN Rwanda
bizinesi zabo, bagana gahunda ya BPN, maze
bigishwa ibintu bitandukanye ku kwihangira imirimo.
Mu rugendo BPN Rwanda irimo, iki ni cyo gihe cyo
gutera intambwe ikomeye ikurikiyeho. Icyo twifuza,
mu gihe kiri imbere, ni ukurushaho kubegera mwebwe
ba rwiyemezamirimo bacu tugafatanyiriza hamwe
kwishimira ibyiza tugeraho no gukuraho inzitizi duhura
nazo. Tumaze igihe dutekereza icyo twakora kugira
ngo iki cyerekezo kigerweho.
Ni iki twakora kugira
ngo turusheho kunoza serivisi tubaha?
Mu gushakira
igisubizo iki kibazo, twahisemo guhuriza serivisi zacu
ahantu hamwe. Mu minsi ya vuba serivisi zacu zose,
amahugurwa maremare, amato, iherekeza, guhuriza
hamwe ba rwiyemezamirimo n’ibindi, bizajya bi-
korerwa ku biro byacu ku Kacyiru. Kuri ubu, icyumba
cy’inama cyagutse kirimo kwubakwa.
Ba
Rwiyemezamirimo bo mu Rwanda, ntimucikwe, iki ni
igihe cyanyu! Ibiro byacu si byo twicaramo
tukiruhukira gusa. Byubakiwe kandi by
2umwihariko
bigenewe gusa kudufasha mu umwihariko
bigenewe gusa kudufasha mu kubakira. Ese wifuza
kuba ufashe akaruhuko k’igihe gito hanze ya bizinesi
yawe, ukayitekerereza ukanakora imigambi yayo?
Ubu ibiro byacu bifite ahazwi nk’ “Urubuga rwa ba
rwiyemezamirimo” haguteganyirijwe.
Serivisi zose za BPN
mu nyubako imwe
2
Hagere, ushakishe amakuru ku bicuruzwa bishya
ukoresheje interineti yacu inyaruka cyane ku buntu,
arinako ufata ikawa cyangwa icyayi biteguye neza
(kubw’amahirwe wanahasanga shokora yo mu
Busuwisi).
Wanakora ku mushinga mushya, ugahura
n’abandi ba rwiyemezamirimo mukungurana ib-
itekerezo, mukanaganira uko mwagirana imi-
koranire mu bucuruzi. Hari umukozi wa BPN uba ari
hafi aho, yiteguye kubafasha igihe cyose bikenewe.
BPN Rwanda ibereyeho kugufasha.
Icyo usabwa
gusa ni ukurira iyo ndege igana ku burwiyemezami-
rimo buhamye mu Rwanda
.
Ibiro byacu biherereye ku Kacyiru, ku muhanda w’
amabuye uri munsi ya Ambasade y’Abanyamerika
kuri KG 684 Agahanda ka 37.
Nawe ngwino, mwese murararitswe!
Amahugurwa ya BPN ateganijwe
Imicungire y‘igihe
22.10.15
-
23.10.15
Kigali
Aho azabera
:
BPN Business Academy
Uhugura
:
Hans Wilhelm
Genga igihe aho kugengwa nacyo. Muri aya
mahugurwa, hatangwa ubumenyi bw‘ibanze ku
bahugurwa bakanafashwa kwiga uko bagena
imirimo yihutirwa kurusha indi ku buryo buhamye.
Bityo rero kugena umunsi w‘akazi biranozwa,
bigahuzwa kandi n‘intego z‘umwaka, iz‘ukwezi
n‘iz‘icyumweru. Ibizigirwamo: gukora neza mu gihe
hariho jugujugu, igitutu, ibitateganijwe, kugena
tekiniki zihariye z‘imikorere no gukoresha ibikoresho
binoze byo gucunga igihe. Mu mahugurwa kandi,
buri wese ategura gahunda y‘ibikorwa ye bwite
bikamufasha gushyira mu ngiro ubumenyi yungutse.
Buri kigo kigera ku ntego kinyura mu mishinga, kibizi
cg kitabizi. Ikinyuranyo ni kimwe gusa, wenda iyo
mishinga yateguwe ku buryo bunoze kandi
igashyirwa mu bikorwa kugirango intsinzi igerweho
cg niba ititabwaho n’ubuyobozi hanyuma ikazimirira
mu bikorwa bya buri munsi. Aya mahugurwa aguha
amahirwe yo kwiga ingamba n’ibikoresho bikenewe
mu guteza imbere ikigo.
Abayitabiriye biga
iby’ibanze mu micungire y’umushinga. Bikubiyemo
uburyo bwo gushyira mu bikorwa umushinga
n’ibikoresho byifashishwa n’umuyobozi
w’umushinga.
Kuyobora umushinga
28.10.15
-
30.10.15
Kiga
3li
Aho azabera
:
BPN Business Acade li
Aho azabera
:
BPN Business Academy
Uhugura
:
Hans Wilhelm
3
B
a rwiyamezamirimo benshi bakunze gutangira
imishinga y’ubucuruzi (Good or Services) ariko
ntibibuke ko hari n’inshingano ikomeye bafite yo
gutanga umusoro
.
Amategeko agenga Imisoro n’Amahoro mu
Rwanda ateganya ko umuntu wese ufite bizinesi
asabwa kuyandikisha muri RDB
-
RRA, mu gihe kita-
renze iminsi irindwi ayitangiye. Ibi bikajyanirana n’ibi-
hano mu gihe ayo mategeko atubahirijwe. Imwe
mu ngaruka zikunze kugera kuri ba rwiyemezami-
rimo iyo batandikishije ibikorwa byabo mu gihe
giteganywa n’itegeko, harimo nk’igihombo kigara-
gara nyuma yo gukorerwa igenzura (audit) n’aba-
bishinzwe b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Umusoro
utaramenyekanishijwe ucibwa ibihano bingana na
70% cy’uwagombaga kwishyurwa hakaniyonge-
raho 1.5% z’inyungu z’ubukererwe za buri kwezi.
Akenshi rero ba rwiye
-
mezamirimo ntibazigamira
ibigo byabo. Nk’iyo bahawe ibyo bihano, usanga
bibaviramo guhomba n’imitungo yabo ikaba yagu-
rishwa kugirango hishyurwe umusoro wanyerejwe.
Mu rwego rwo kwirinda izi ngaruka zose, turabagira
inama yo kubahiriza amategeko yose agenga
bizinesi mu Rwanda, cyane kumenya imisoro ubwo
-
ko bw’imisoro ukwiye kwishyura kandi mu kihe gihe.
Ubu biroroshye kuko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro
cyateguriye imfashanyigisho abantu bose bafite za
bizinesi, wahabwa ubusobanuro buhagije wiger-
eyeyo. Ikindi kandi, hariho n’urugaga rw’abungani-
ra abantu mu by’imisoro (Tax Advisors), bemewe
n’icyo kigo (RRA).
Kuri buri bizinesi habaho ibihe yunguka cyangwa
ibihe igiramo igihombo. Ibyo bihe byombi rero, bi-
ba bigomba kumenyekanishwa mu kigo cy’imisoro
n’amahoro (RRA) bitarenze ku ya 31/03 buri mwaka.
Ibi ariko birareba abakora ibikorwa byinjiza igicuruzo
kingana cyangwa kiruta miriyoni 50, ku mwaka. Na-
ho abakora ibikorwa biciriritse byinjiza igicuruzo kiri
munsi ya miriyoni 50 ku mwaka, bamenyekanisha
umusoro ucishirije (forfait) ungana na 3% y’igicuruzo
cy’umwaka.
Mu ncamake, imisoro imenyekanishwa ni iyi ikurikira:
Umusoro ku mushahara (PAYE):
umunyekanishwa
buri kwezi bitarenze tariki 15, z’ukwezi gukurikira
ukwo wahembeyemo abakozi; waba ufite abakozi
uhemba ku kwezi cg ba nyakabyizi;
Umusoro ku nyongeragaciro (VAT)
: nawo umenye-
kanishwa buri kwezi bitarenze tariki ya 15 z’ukwez
4i
gukurikira uko wacurujemo. Ibi bireba i
gukurikira uko wacurujemo. Ibi bireba gusa uwi-
yandikishije mu bagomba kuwutanga;
Umusoro ufatirwa (WHT):
uyu nawo umenyekanish-
wa igihe kimwe n’imisoro twavuze haruguru,
ugafatirwa ku bwishyu bw’ibicuruzwa cg service
zigurishijwe n’umuntu utanditse mu basoreshwa;
Umusoro ku musaruro (Income Tax) w’abantu ku giti
cyabo cg w’amasosiyete
: uyu wo umenyekanishwa
taliki 31/03 buri mwaka. Hamenyekanishwa inyungu
cg igihombo cyabonetse mu mwaka uhise.
Nta gihugu iyo nta misoro itangwa!
Cme Nahimana
Umujyanama w‘imisoro
C&B Consult Ltd
Umusoro mu iterambere rya bizinesi
4
Mwadusanga kuri www.bpn.rw
cyangwa kuri
www.bpn.rw
BPN Rwanda,
KG 684 Street, Kigali
P.O. Box 7083
078
-
61
-
30
-
387, info@bpn.rw
Ubuhamya bw‘abitabiriye
amahugurwa ya BPN
Immacule Mutamuriza,
Umuyobozi akaba na Nyir‘
Isane Fruits Ltd
Amahugurwa y’
Imicungire
y’Imali
yatumye menya uruhare
mfite mu kigo cyanjye, menya
n’uko natandukanya umutungo
w’umuryango wanjye nuw’ikigo.
Nabashije guhindura imyumvire
nari maranye igihe kitari gito.
Guha agaciro umukiliya wanjye
ni kimwe muby’ingenzi nigiye mu
mahugurwa, kuko imali y’ikigo
ikomoka mu bakiliya.
Jean de Dieu Uwihirwe,
Umuyobozi akaba na Nyiri
Heroes Primary School
Amahugurwa ku
Buyobozi mu
kigo
yanyaguye imyumvire mu
kuba rwiyemezamirimo ufite
intumbero. Nasobanukiwe imyi
twarire ikwiriye kuranga umu
-
yobozi. Ntagushidikanya, ubu-
menyi nungutse buzamfasha mu
kugera kw’iterambere rihamye,
iterambere ry’abakozi banjye,
rikagera no mu bakiliya banjye
ndetse no kuri buri wese ufite
aho ahurira n’ikigo cyanjye.
Aphrodice Mutangana
,
Umuyobozi akaba na Nyiri
FOYO Group Ltd
Amahugurwa ya BPN kw’
Ime-
nyekanishabikorwa
yangara-
garije uburyo nyabwo nkwiye
gukorana n’abakiliya ndetse
nkanakemura ibyifuzo byabo
mu buryo bwa kinyamwuga.
Ingero n’ubuhamya nahawe
muri aya mahugurwa ni kimwe
mu bintera umwete mu kazi.
Emmanuel Munyamahoro,
Umujyanama mu bukungu
SKAT Consulting Rwanda
Ni mu
mahugurwa
y’
iImicungire
y’igihe
namenyeye ko igihe gi-
sumbye kure amafaranga; igihe
ni ubuzima. Igenamigambi ni
urufunguzo rw’intsinzi muri
bizinesi. Aya mahugurwa atan-
ga ubumenyi bufasha ibigo
guhagarara neza ku isoko, mu
kugira imikorere inoze no kuba-
sha kugumana abakiliya.
Please download the presentation after appearing the download area.
Download - The PPT/PDF document "Serivisi zose za BPN mu nyubako imwe" is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.
Try DocSlides online tool for compressing your PDF Files Try Now