TUMENYE BIBILIA

TUMENYE BIBILIA - Description


IKIGANIRO NO 0576Uraho neza nshuti muvandimwe uteze amatwi ikiganiro TUMENYE BIBILIYA Amahoro yImana nabane nawe Kaze muri iki kiganiro ugezwaho nanjye Parfait NTAMVUTSAUbushize twabonye ukuntu Imana Download

Tags

yobu imana ngo kandi imana yobu kandi ngo ari isi ibyo uko muri ubwenge amagambo iki yari nta ibintu

Embed / Share - TUMENYE BIBILIA


Presentation on theme: "TUMENYE BIBILIA"— Presentation transcript


1 TUMENYE BIBILIA IKIGANIRO NO 0 576 U
TUMENYE BIBILIA IKIGANIRO NO 0 576 Uraho neza nshuti muvandimwe uteze amatwi ikiganiro TUMENYE BIBILIYA. Amahoro y’Imana nabane nawe. K aze muri iki kiganiro uge zwaho nanjye Parfait NTAMVUTSA U bushize twabonye ukuntu Imana yav ugisha Yobu hanyuma imwereka ko irema isi atari ahari. Mu kiganiro cy’uy u munsi turasoza igitabo cya Yobu. Tukaba tugiye kurebera hamwe uko Yobu yihan nye icyaha cye cyo kubeshyera Imana ko yamurenganyije. Tuze gusoza nkubwira uko Imana yakubiye kabiri ibyo Yobu yari yarabuze. (music) YOBU YIHANA, IMANA IMUSHUMBUSHA IBYO YARI YARABUZE, IMANA ISHOBORA BYOSE Umurongo fatizo : “Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.” Yobu 42 :2 Amagambo fatizo : Kwihana, ibiremwa, Imana ishobora byose. Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati [Y ob u 38:1]. I mana yasubirije Yobu mu muyaga wa serwakira. Muri uwo muyaga wari urimo guhuhira kuri Yobu. Imana yamuvugishijemo nk’Umuremyi. Uwo ni nde wangiza inama N'amagambo atarimo ubwenge? [ Y ob u 38:2]. Nyuma tuzabona ko Yobu yemeye yuko yavuze amagambo atarimo ubwenge. Yobu yemeye ko yakoze icyaha kibi cyane. Nshuti yanjye, iyo tuvuga ni kenshi dukoresha amagambo atarimo ubwenge. Usanga rero bene ayo magambo nta k intu atugezaho usibye kwishimisha no gushyushya ibiganiro gusa. Imana yaravuze ngo, “ Uwo ni nde wangiza inama N'amagambo atarimo ubwenge? ” Hari abantu bakunda kuvuga amagambo make. Ikibazo si ubwinshi cyangwa ubuke bw’amagambo wakoresheje, ikibazo ni ukumenya niba ayo magambo wavuze arimo ubwenge. Noneho kenyera kigabo, Kuk o ngiye kukubaza nawe unsubize. Igihe nas hingaga imfatiro z'isi wari he? Niba uzi ubwenge bivuge [Yobu 38:3 – 4]. Uyu ni umurongo ukomeye cyane. Byakabaye byiza buri wese awumenye. Uyu murongo wari ukwiye kwandikwa mu bitabo bivuga ku bumenyi bw’isi. Kandi kwandika uyu murongo mu bitabo by’iki gihe ntibisaba kuba uri umukris to. Uwo murongo twasomye uravuga ngo: “ Igihe nas hingaga imfatiro z'isi wari he? Niba uzi ubwenge

2 bivuge . ” Turasomye ngo: “Wari uri
bivuge . ” Turasomye ngo: “Wari uri he? Icyo ni ikibazo kiza cyane. None iyi si ifashwe n’iki? Kandi noneho tuzi yuko isi inazenguruka. Wowe nanjye turi mu isi izenguruka kandi ntitujya tubyumva. Ntituzi ikintu kiyifashe. Ntituzi ikintu kiyiri munsi cyangwa ikiri hejuru y’isi. Ese ni kuki isi izenguruka? Kuki itangira kuzenguruka ijya mu nce runaka? Ku bigaragara isi yakoze ibyo mu myaka ibihumbu n’ibihumbi ishiz e. Ikibazo ni iki: “ Igihe nashingaga imfatiro z'isi wari he? Niba uzi ubwenge bivuge. ” Umukozi w’Imana McGee yatemberanye n’umuhanga mu bijyanye n’ubutaka. Bageze ahantu babona itaka ryatembye, gusa ryari ryarabaye umucanga. McGee yibajije ukuntu aho hantu haba umucanga. Yamubajije aho iryo taka ryavuye arahamubwira. Amubaza uko byagenze uwo muhanga aramusobanurira neza. Amubajije igihe byabereye, amusubiza ko byabaye mu myaka 250,000 ishize. Uyu muhanga yabivuze asa nkaho yari ariho muri iyo myaka. Biras hoboka ko ibyo yavugaga ari ukuri. Ikibazo ni uko hari abantu benshi uyu munsi basa nkaho bazi neza ibyabaye mu myaka amamiriyoni ashize. Gusa Imana irabaza ngo “ Igihe nashingaga imfatiro z'isi wari he? Niba uzi ubwenge bivuge. ” Ni nde washy izeho urugero rwayo niba umuzi? Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi? Imfatiro zayo zashinzwe ku ki? Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka [Y ob u 38:5 – 6]. Ku bigaragara igitabo cya Yobu kiza mbere y’ijambo ryose ryo mu byanditswe ryaba ryaran ditswe. Ahantu Imana yatangiranye na Yobu ni naho yatangiranye n’abandi bantu bo muri icyo gihe cye, kandi icyo gihe nta kindi ni igihe cy’iremwa. Pawulo yatangiriye aha ubwo yavugaga guhishurirwa kw’Imana ku bantu bose. “ Umujinya w'Imana uhishurwa uva mu ijuru, ubyukirijwe ubugome no gukiranirwa by'abantu byose, bashikamiza ukuri gukiranirwa kwabo kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari yo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge, kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n'ubumana bwayo, bigara gara neza uhereye ku kuremwa kw'isi, bigaragazwa n'ibyo yaremye kugira ngo bata

3 gira icyo kwireguza ” (Rom. 1:18 –
gira icyo kwireguza ” (Rom. 1:18 – 20). Ni iby’ingirakamaro cyane kuri twe kubona ko Imana yavuganaga na Yobu ndetse n’abantu bose bo muri icyo gihe binyuze mu biremwa byayo. Mu gi he cya Yobu abantu bari hafi cyane y’ibiremwa kuburyo kwemera Imana bitabagaho ahubwo habagaho imyemerere y’imana nyinshi. Ibi nibyo Pawulo akomeza kuvuga mu gice cya mbere cy’Abaroma (Rom. 1:21 – 23). Iki gice cya 38 cya Yobu rero kivuga ibijyanye n’iremwa. Kivuga ku isi tubona wowe nanjye, ari nayo si dutuyemo. Nkuko Pawulo abivuga mu rwandiko yandikiye Abaroma, ibiremwa tubona hano bivuga ubumuntu, imbaraga n’ubwenge by’Imana. Iremwa rihishura gukomera kw’Imana yacu. Mbega ukuntu Imana ari inkuru! Iki nicy o gitekerezo turi gusatira, kuko Imana ivuga ukuntu ari Umuremyi kandi izi byinshi umuntu atazi. Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, Abana b'Imana bose bakarangurura ijwi ry'ibyishimo? [Y ob u 38:7]. Mu by’ukuri umuntu ni nyamuzavuba muri iyi s i y’Imana. Mu iremwa hariho umunezero ndetse uwo munezero wanahozeho na mbere y’iremwa. Nshuti yanjye, niba uri Umwana w’Imana, uzagira umunezero mu buzima bwawe. Imana ishaka ko ugira umunezero . “ Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe…” (Ef . 1:3). Ishimwe! Hano bivuga kwishima. Imana iranezerwa. Irishimye kandi ishaka ko natwe tunezerwa. Reka nizere ko umunezero uva ku Mana wakubereye ifunguro uyu munsi. Hano hari imirongo ibiri y’ingenzi cyane: Mbese hari ubw o wageze mu bubiko bwa shelegi, Cyan gwa wabonye ububiko bw'urubura? Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba, Umunsi w'intambara no kurwana [Y ob u 38:22 – 23]. Bamwe mu batanga ubusobanuro baje kuri iyi mirongo hanyuma bavuga ukuntu shelegi n’urubura ari b yo bizakoreshwa mu ntambara zizaba mu isi mu bihe bizaza. Birazwi mu mateka ko Napoleon yishwe n’urubura. Ibyahishuwe 8:7 hatubwira ko Imana izakoresha urubura nka kimwe mu bihano bizaza ku isi. Ntekereza ko icyo Imana yashakaga kwereka Yobu hano ni ibijya nye n’iremwa ryayo. Imana yashakaga kwereka Y

4 obu ko ibyo ikora birenze kure imyumvir
obu ko ibyo ikora birenze kure imyumvire y’umuntu. Imana kandi ya komeje i vuga ku nyenyeri zo mu kirere: “Mbese wabasha guh ambiranya ubukaga bwa Kilimiya, Cyangwa kudohora iminyururu ya Oriyoni? Wabasha ku zana za Mazaroti mu gihe cyazo? Cyangwa se wabasha kuyobora Arukuturo n'abana bay o? Uzi amategeko ayobora ijuru? Wabasha gusohoza ubutware bwaryo uri ku isi? [Y ob u 38:31 – 33]. Ni iki tuzi kuri izo nyenyeri zo mu kirere? Ntiwamenya ukuntu abakera bazimenyaga kuko basa nkaho bari bazifiteho ubumenyi kuturusha. Ese wigeze umenya Imana binyuze mu biremwa byayo? Ese koko mu by’ukuri wamenya Imana binyuze mu byo yaremye? Ntekereza ko Imana yabigaragarije Yobu neza , imwereka i mbaraga zayo ibinyujije mu iremwa ryayo . Umuntu yamenya Imana yitegereje ibyo yaremye, ariko ibintu Imana yaremye ntibyafasha umuntu kumenya Imana. Igice cya 38 cya Yobu cy erekanye Imana mu bintu yaremye kera. Igice cya 39 nacyo gikomeza ku twereka Imana mu byo yaremye. Imana niyo ifashe ibyo yaremye byose . Kandi itw ihishurira mu byo yaremye. Mbese uzi igih e amasha yo mu bitare abyarira? Cyangwa wabasha kugaragaza igihe imparakazi ziramukwa? [Y ob u 39:1]. Imana ni Imana ibonekera mu byo yaremye. Ibintu tubona biba kuko Imana ariyo ituma biba. Imana itariho, ibiriho byose byapfa, nta kintu cyabaho. Nta mvura, ubukonje cyangwa izuba byabaho. Iyi si ntiyazeng u ruka. Ibintu byose byapfa haramutse nta Muremyi uhari. Isi yahirima Imana idahari ngo iyifate. Teke reza i b yo b intu biratuma wumva neza ukuntu Imana ikomeye. Iy i ngingo kandi niyo Imana yariho i bwira Yobu. Imana yari iri guhishur ir a Yobu gukomera kwayo. Uw iteka akomeza gusubiza Yobu ati “Mbese umunyampak a yagisha Ishoborabyose impaka? Ugayisha Imana nasubize.” [Y ob u 40:1 – 2] Aha numva nari kubaza Yobu ngo: “ Yobu we, urumva uri mu mwanya wo kugira inama Imana? Ukuri guhari ni uko wagiye uvuga amagambo atarimo ubwenge .” Yobu yagerageje g uha Imana amabwiriza. Yagiye agerageza kugira icyo ab wira Imana, kandi uko ari bitam

5 wemerera kubikora kuko yavuze amagambo
wemerera kubikora kuko yavuze amagambo ata rimo ubwenge. Kuri iyi nshuro rero Imana yari ikeneye ig isubizo kivuye kuri Yobu . Nuko Yobu asubiza Uwiteka ati “Dore ndi insuzugurwa, nagusubiza iki? Nifashe ku munwa. Navuze r imwe ariko sinzongera gusubiza, Ndetse kabiri ariko sinakongera.” [Y ob u 40:3 – 5]. Yobu aravuze ngo , “ Nakagombye kuba naracecetse. None ubu nifashe ku munwa.” Ese uyu ni Yobu wavuze ko azakomera ku bunyangamugayo bwe nubwo haba iki? Ese uyu ni Yobu wavuze ko ari umukiranutsi hanyuma akagaragaza ko Imana ifite ikibazo mu kuba yararetse ibyago bimuzaho? Yobu wavuze ibyo niwe uri kuvuga ko ari insuzugurwa. Umuntu umwe niwe wavuze gutya ngo, turamutse twirebye nkuko Imana itubona, ntitwakong era kwihagararaho. Nitugera imbere y’Imana, niho tuzabona ko turi insuzugurwa. Uku kwigaragaza kw’Imana kuri Yobu gufite ibintu bitatu kuvuze. K wakoze ku mibanire ye n’Imana, kwakoze kandi ku mibanire ye ubwe ndetse gukora ku mibanire ye n’inshuti ze. Mu by’ukuri Yobu ni niwe wavuze amagambo atarimo ubwenge. Ariko kuri iyi nshuro yabonye ko byaba byiza yicecekeye . Kandi koko Yobu yaje guceceka, yipfuka ku munwa ntiyongera kuvuga. Maze Uwiteka as ubiriza Yobu muri serwakira ati “Noneho kenyera kigabo, Ngiy e kukubaza nawe unsubize. Mbese ugiye kumvuguruza icyo n ategetse? Ugiye kumpererezaho ibyaha kugira ngo ubone urubanza? [Y ob u 40:6 – 8]. Umuyaga wahise uza urahuha hanyuma Imana ivugira muri serwakira. Imana yabajije Yobu ngo, “ uri kugerageza ku nshyira ibyaha? ” birumvikana Imana ntikora icyaha. Nyuma niho tubona ko Yobu yaje kuvugana n’ Imana maze arayibwira ngo , “ Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose. ” (Y ob u 42:2). Mu by’ukuri ibi byerekana ko Yobu hari intambwe yari amaze gutera . Ha ri hashize igihe kinini atarisobanukira ariko kuri iyi nshuro Yobu yari amaze kubona ko ari insuzugurwa. Iyo umuntu a maze kwimenyaho ibyo, aba ari kwerekeza mu nzira nziza . Iyi niyo ntambwe ya Yobu yateye agira ngo yegere

6 Imana . Tubona kandi ko Umwami Im
Imana . Tubona kandi ko Umwami Imana yabiye Yobu ashingiye kubyo yaremye. Imana yaramubwiye ngo: “Yobu hindukira urebe ibigukikije. Hari ibintu byinshi utazi. Ni gute uncira urubanza mu mitegekere yan jye y’iyi si?” Uyu munsi abantu benshi bavuga amagambo mabi bagasa n’abatuka Imana. Hari abakristo bavuga amagambo atari meza ku Mana. Nshuti, tugomba kwitonda cyane mu magambo tuvuga yerekeye Imana. Amagambo yacu ntagomba kujya kure y’Ijambo ry’Imana. Ku bigaragara Yobu ntiyari azi Imana. Yavuze amagambo atarimo ubwenge. Hanyuma ubwo Imana yamuzagaho, yamubajije ibibazo byinshi. Umva ibyir ingiro byo kuyifata ntibyabaho. Mbese umuntu ntiyazira n'uko ayirebye gusa? Nta ntwari yahangara kuyibyutsa, None se ni nde wabasha kumpagarara imbere ? [Y ob u 41:1 – 2]. Imana yaramubajije ngo: “ Yobu we, ni iki uzi ku biremwa byo mu mazi? ” U yu munsi abahanga bakora ubushakashatsi ku mafi manini aba mu n yanja. Kandi i byo ni ibintu byatangiye kera kuva mu bihe bya Yobu ariko kugeza uyu munsi nta byinshi turamenya kuri ibyo bi remwa bitandukanye biba mu mazi. Hariho umuntu watembereye m u nzu ndangamurage imwe nuko abona igikoko bita dinosaur hanyuma abaza uwari arimo kumuyobora imyaka icyo gikoko kimaze. Undi yamusubije ko kimaze imyaka miriyoni ebyiri n’itandatu. U yu mukeraru gendo yamwemereye ko adahakana izo miriyoni ebyiri ariko ak omeza gushidikanya kuri iyo myaka 6 isagukaho . U wari umuyoboye yamusubije ko iyo myaka 6 isobanura igihe yari amaze akora muri iyo nzu ndangamurage, bivuze ngo yaje icyo gikoko kimaze imyaka miriyo ni ebyiri kivuye mu isi . Ariko se mu by’ukuri ni iki tuzi ku biriho? Umuntu wabaza wese azakubwira ko nta cyo azi cyangwa akubwire ko nta bushakashatsi ara kora ku biremwa biriho uyu munsi . Nshuti yanjye, ndashaka kukubwira ko nta muntu numwe w abasha kuburanya Imana. Icyo ni ikintu Imana yabwiye Yobu. YOBU YIHANA U mva impinduka yabaye kuri Yobu: Maze Yobu asubiza Uwitek a ati “Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya i

7 migambi yawe yose.” [Y ob u 42:1
migambi yawe yose.” [Y ob u 42:1 – 2]. Ese nawe iyo niyo Mana ufite? Ese wemera ko Imana ishobora byose? Hano igisubizo ni kimwe, ni yego cyangwa oya. Ibibazo biganisha ku Mana nta bisubizo bigira kuko Ima na ntijya ikora ibipfuye. Iteka, Imana ikora ibintu biri muri kamere yayo. Imana ihora ari inyakuri. Ntushobora kubwira Imana ngo ikore ibintu runaka kandi idashaka kubi kora. Ese uzi impamvu bidashoboka? Impamvu ni uko utabyemerewe . Ukwiye kumenya ko Imana atari umukozi wacu. Imana ntizasimb uka umugozi ngo ni uko wawuteze. Iti “Uwo ni nde uhi sha inama kandi atazi ubwenge?” Yobu ati “Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi, Ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi [Y ob u 42:3]. Yobu yemeye ko yavuze ibintu nawe ubwe atazi. Kandi uko ni nako bamwe muri twebwe twagiye tubyiruka. Birashoboka wenda ko hari ubwo wicarana n’ inshuti zawe mukavugana ibyo m wifuzaga kuganira . Kandi i yo birangiye, muvuga ibyo mushaka. Ibyo ni nabyo Yobu yakoraga . Yavugaga ibintu atazi kandi adafitiye ubumenyi. Yavugaga ibintu yumva bimunejeje ariko atabizi. Yavuze amagambo atarimo ubwenge. Noneho u mva, n dakwinginze ngiye kuvuga, Ngi ye kukubaza maze nawe unsubize. Ibya we nari narabyumvishije amatwi, Ariko noneho a maso yanjye arakureba. Ni cyo kin teye kwizinukwa nkaba nihannye, Nigaragura mu mukungugu no mu ivu.” [ Y ob u 42:4 – 6]. Tubona noneho ko Yobu yaje kumenya Imana mu bundi buryo. Yobu ntiyongeye kubaza Imana uburyo ikoramo ibintu . A hubwo yabonye ko agomba kuyizera gusa . Ibi ni nabyo byatumye Yobu yinjira mu wundi mubano mushya n’Imana . Ubwa mbere , Yobu yibonye uko ari bituma yihanura yinjira mu wundi mubano mushya . Y abonye ko ari umuntu w’ insuzugurwa. Bituma abona ko akeneye kugira undi mubano mushya n’Imana. Birangira Yobu y ihan iy mu mukungugu n’ivu. Ibi biduhishurira intambwe zo kwihana by’u kuri. Byerekana ko kwihana bigendana no kwizera. Mbe re na mbere ugomba kwibona nk’uciye bugufi. Icya kabiri ni uko ugomba kwizinukwa ukiyanga. Iyo uretse

8 kwiyizera, ukareka ibyo wagenderagamo k
kwiyizera, ukareka ibyo wagenderagamo kera hanyuma ugahindukirira Imana nzima, uba wihannye by’ukuri . Mbega ukuntu ibi ari byiza! Yobu yamenye ubudahangar wa bw’Imana. Yatuye ibyaha bye hanyuma arihana. Imana yasohoje umugambi wayo mu buzima bwa Yobu. Kubigaragara Yobu yasobanukiwe ko Imana y emeye ko ahura n’ibyago kugira ngo yihane. Kuko ibyago bya Yobu byatumye yibona mu mucyo w ’Imana. Muri 1 Yoh ana 1:6 – 7 , niho havuga ngo: “ Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri, ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk'uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose ” UMUSOZO K u musozo tubona Yobu yongera kugirana umubano mushya n’inshuti ze . Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi w'Um utemani ati “Uburakari bwanjye burakubyukiye wowe na bagenzi bawe babiri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk'uko umugaragu wanjye Yobu yagenje. Nuko r ero mwishakire ibimasa birindwi n'amapfizi y'intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mwitam birire igitambo cyoswa kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we ne mera, kugira ngo ntabagenzereza nk'uko ubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk'uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.” Nuko Elifazi w'Umutemani na Biludadi w'Umushuhi na Zofari w'Umunāmati baragenda, bagenza uko Uwiteka yabategetse. Maze Uwiteka yemerera Yobu [Y ob u 42:7 – 9 ]. Aho kugira ngo a rwan e cyangwa akomeze ku burana n’inshuti ze, Yobu yafashe iya mbere mu gusengera inshuti ze . Tubona kandi ko ari na we wazitambiye i bitambo. Nshuti yanjye, n tabwo dukwiriye gupfa idini cyangwa ngo tu girane ayandi makimbirane hagati yacu . N one n i iki tugomba gukora? Pawulo yaranditse ngo, “Bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza…” (Gal. 6:1). Tubona rero ko Yobu yaje kugirana imibanire mishya kuri we ubwe, n’Imana ndetse n’inshuti ze. Ariko kan

9 di hari n’ikindi kintu Imana yakorey
di hari n’ikindi kintu Imana yakoreye Yobu . Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n'ibyo yari afite kabiri [Y ob u 42:10]. Ni gute Imana ya subije Yobu ibyo yaratunze ibikubye kabiri ? Yakoresheje uburyo bw’abantu. Nuko abavandimwe bose bamusangana na bashiki be bose, n'abari baziranye na we bose basangirira na we mu nzu ye; baram uririra kandi baramuhumuriza ku bw'ibyago Uwiteka yari yaramuteje byose. Umuntu wese amush umbusha igice cy'ifeza n'impeta y'izahabu [Y ob u 42:11]. Umurongo dusomye werekana uko Yobu yongeye kwinjira mu buzima yahozemo kera . Inshuti ze nazo ziri muba mufashije kwinjira mu buzima bushya. Yobu yari umutunzi ukomeye. Kandi tubona ko Imana ya kubye kabiri ubutunzi bwe ugereranyije nubwo yari afite mbere. Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agi ra intama ibihumbi cumi na bine n'ingamiya ibihumbi bitandatu, n'amapfizi ibih umbi bibiri n'indogobe z'ingore igihumbi. Kandi abyara n' abahungu barindwi n'abakobwa batatu [Y ob u 42:12 – 13]. Amatungo ye yose Imana yaya kubye kabiri. Ariko Ibyanditswe biravuga ngo , “ Kandi abyara n'abahungu barindwi n'abakobwa batatu . ” Umuntu ashobora kuvuga ngo, “Imana ntiyigeze i gwiza abana ba Yobu inshuro ebyiri .” Nyamara yarabikoze . Kuko witegereje neza uyu murongo dusomye, ubona ko Yobu atigeze abura abakobwa n’abahungu yari yarabuze mbere . Abo bana bari bakiri abe. Yobu nawe rero yari akiriho kugira ngo abane n’abana be . Kuri iyi nshuro rero Yobu yari hamwe n’abana be . Mu buryo bw’umwuka urupfu ntabwo rudutwara abacu . Kuko hari igihe umuntu ashobora ku vuga ko afite abavandimwe kandi nyamara barapfuye . Ibi abivuga kuko a ba yizeye neza ko bene wabo bari mu ijuru. N i cyo gituma udakwiye kugira ikibazo ku bari mu ijuru ahubwo ugomba kugira ikibazo ku bari ku isi . U mukobwa w'imfura amwita Yemima, uw'ubuheta amwita Keziya, n'uwa gatatu amwita Kerenihapuki. K andi mu gihugu cyose nta bagore bari bafite uburanga bw

10 iza nk'abakobwa ba Yobu. Nuko se abahe
iza nk'abakobwa ba Yobu. Nuko se abahera iminani hamwe na basaza babo [Y ob u 42:14 – 15]. Hano hari amazina ushobora kwita abana bawe . Mbese umukobwa wawe wamwita Yemima? Hanyuma se Kerenihapuki? Cyangwa washima kumwita Keziya? Ari jye ntabwo naguhitiramo Yemima kuko ngo hari ubwoko bw’umugati witwa “Aunt Jemima ”. Hanyuma yabyo Yobu amara imyaka ijana na mirongo ine, abona abana be n'abuzukuru be ndetse n'ubuvivi. Nuko Yobu apfa ashaje ageze mu za bukuru [ Y ob u 42:16 – 17]. Tubwirwa ko nyuma y’ibi Yobu yabayeho imyaka 140. Mu yandi magambo yararambye cyane. Ndetse na nyuma yuko ibi byose bimubayeho, ya komeje kubaho abona abana be n’abuzukuru ndetse n’ubuvivi. Ibi byerekana ko yavuye mu mubiri abaye umukambwe cyane. Incamake: Ibintu Iman a yaremye ni byinshi ntabwo twabimenya. Ubushakashatsi dukora nta kintu bwatumarira mu kumenya ibyo Imana yaremye byose. Imana yavuganye na Yobu binyuze muri serwakira, Yobu yemeye ko yavuze amagambo atarimo ubwenge, ibintu byatumye Yobu yihana. Ku musozo w’igitabo, Imana ishumbusha Yobu imukubira kabiri ibyo yari yarabuze. Isengesho: “ Shimwa Mana ko wabanye nan jye mu kiganiro cy’uyu munsi. Ndagushimiye ko wa nshoboje muri iki cyose gishize tw ari turiho tw iga i gitabo cya Yobu. Nkweretse mwene Data twabanye mu nyigisho z’iki gitabo ngo umuhe umugisha. Umuhe kuzirikana inyigisho irimo. Umwereke uburyo Yobu yaciye bugufi a k ihana. Ndakwinginze nanone ngo uduhe umutima wo kwatura ibyaha twakoze kugira ngo t tw ihan e by’ukuri kandi u duhe umutima wihanganira ibit ugerageza nkuko Yobu yihanganye . Mbisabye nizeye mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu, Amen. ” Nshuti, ndagushimiye ko wabanye nan jye muri iki gihe cyose twari tumaze twiga igitabo cya Yobu. Ndagusaba gusangiza abandi amasomo wungutse muri iki gitabo. Jyewe mbaye nsoreje aha ngaha, ariko ngukumbuje ikindi gitabo nzagaruka nigisha ari cyo rwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya . Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo n’urukundo rw’Imana no kubana n’Umwuka Wera biban

Shom More....
fanny
By: fanny
Views: 2
Type: Public

Download Section

Please download the presentation after appearing the download area.


Download - The PPT/PDF document "TUMENYE BIBILIA" is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.

Try DocSlides online tool for compressing your PDF Files Try Now