/
IREMA: ITANGIRIRO NK’ISHINGIRO—UMUGABANE WA 1 IREMA: ITANGIRIRO NK’ISHINGIRO—UMUGABANE WA 1

IREMA: ITANGIRIRO NK’ISHINGIRO—UMUGABANE WA 1 - PowerPoint Presentation

freakapple
freakapple . @freakapple
Follow
355 views
Uploaded On 2020-08-28

IREMA: ITANGIRIRO NK’ISHINGIRO—UMUGABANE WA 1 - PPT Presentation

Icyigisho cya 8 cyo ku wa 23 Gicurasi 2020 Mbere na mbere hariho Jambo Jambo uwo yahoranye nImana kandi Jambo yari Imana ID: 807501

kandi imana mbere cyangwa imana kandi cyangwa mbere itangiriro

Share:

Link:

Embed:

Download Presentation from below link

Download The PPT/PDF document "IREMA: ITANGIRIRO NK’ISHINGIRO—UMUGA..." is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.


Presentation Transcript

Slide1

IREMA: ITANGIRIRO NK’ISHINGIRO—UMUGABANE WA 1

Icyigisho

cya

8

cyo

ku

wa

23

Gicurasi

2020

Slide2

Mbere

na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana. Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere. Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu.”(Yohana 1:1–4)

Slide3

Gukomoka

ku

Mana cyangwa ibyikozeIminsi isanzwe cyangwa ibihe birebireIsabato cyangwa IcyumweruGushyingirwa cyangwa ukundi kwihuzaIcyaha n’urupfu, cyangwa ihindagurika no kudapfaEse abantu baremwe n’ukuboko kw’Imana, cyangwa bagize umugabane w’ihindagurika ry’ibinyabuzima?Ese dushobora gusobanura Bibiliya mu buryo bwatuma twemera ibi byombi: irema n’ihindagurika?Ni izihe nkurikizi zo kwemera cyangwa kutemera ko Irema riboneka mu Itangiriro 1-3 ryabaye mu minsi 6 isanzwe?

Slide4

GUKOMOKA KU MANA CYANGWA IBYIKOZE

Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.” (Itangiriro 1:1)Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abacurabwenge bagerageje gusubiza ibibazo 3 by’ibanze: Nturuka he? Ndi nde? Ndagana he? Bibiliya isubiza ibyo bibazo mu mpapuro zayo zibanza. Ntabwo turi hano kubera ibintu byikoze, twaremwe n’Imana ku bw’impamvu. Bibiliya kandi itubwira iby’uko Imana yabayeho na mbere hose, ndetse n’ibyo yakoze iturema. Imana, nk’abagize Ubutatu Bwera bose (Imana yonyine igizwe na Batatu) yaraturemye: “Tureme umuntu” (Itangiro 1:26; reba n’Itangiriro 1:1 n’Abakolosayi 1:6).Dushobora kwizera ko Yesu—We waremye ibiriho byose (Abaheburayo 1:2)—azasoza umurimo yatangiye.

Slide5

IMINSI ISANZWE CYANGWA IBIHE BIREBIRE

Imana yita umucyo amanywa, umwijima iwita ijoro. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa mbere.” (Itangiriro 1:5)Kugira ngo bahuze Bibiliya n’igitekerezo cy’ihindagurika, abantu bamwe basobanuye ijambo “umunsi” mu buryo bw'ikigereranyo nk'igihe kirekire.Kuba iyo minsi igabanijwe mu gihe cy’imigoroba n’ibitondo bihamya igitekerezo cy’uko iyo minsi ari ibihe by’amasaha 24.Nta cyuho kiri hagati y’iyo minsi, nuko rero ikora icyumweru cyuzuye kandi gikomeza (umunsi wa kabiri, umunsi wa gatatu…). Uru ni rwo rufatiro rw'itegeko ry'Isabato (Kuva 20: 8-11).Kutemera Irema ryo mu cyumweru cy’iminsi isanzwe bifite inkurikizi zo guhakana ukwizerwa kwa Bibiliya yose.

Slide6

“Twahawe

iminsi

itandatu ibanza ya buri cyumweru ngo dukoremo imirimo, kuko muri iyo minsi y’icyumweru cya mbere ari bwo n’Imana yaremye. Umunsi wa karindwi Imana yawubikiye kuruhuha, twibuka kuruhuka kwayo muri uwo munsi ubwo yari irangije Irema ryo mu minsi itandatu.Igitekerezo cy’abatizera, cy’uko ibyabaye mu cyumweru cya mbere byasabye ibihe birindwi birebire cyane ku buryo butarondorwa, kugira ngo bigereweho, kibasira ku buryo butaziguye ishingiro ry’Isabato yo mu itegeko rya kane. [Icyo gitekerezo] gihindanya kandi kigahindura nk’amayobera ibyo Imana yasobanuye neza.”E.G. White (To Be Like Jesus, May 22)

Slide7

ISABATO CYANGWA ICYUMWERU

Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose.” (Itangiriro 2:3)Ubusobanuro bw’icyumweru cy’Irema cyo mu Itangiriro burimo guhindurwa mu mico yacu ya vuba aha.Mu bushabitsi, abantu barashishikarizwa kuruhuka ku Cyumweru. Mu bihugu bimwe, inkoranyamagambo zivuga ko ku Cyumweru ari wo munsi wa karindwi w’icyumweru. Abapapa benshi bakwirakwije inzandiko zirwanya “Isabato y’Abayuda” [“Dies Domini (Umunsi w’Umwami)”, “Laudato Si (Niba Wererejwe”].Ubutumwa buheruka buzabwirizwa iyi si bukubiyemo gutangaza Isabato nk’urwibutso rwo Kurema kw’Imana (Ibyah. 14:7).Nyamara, Yesu ubwe yivuze nk’“Umwami w’Isabato” (Matayo 12:8). Yaruhutse Isabato; yaranayejeje kandi atwigisha kuyiruhuka nk’uko yagenje (Kuva 20:8-11).

Slide8

GUSHYINGIRWA CYANGWA UKUNDI KWIHUZA

Kandi Uwiteka Imana iravuga iti ‘Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.’” (Itangiriro 2:18)Umugabo n’umugore baremwe batandukanye ariko buzuzanya. Bombi baremye umuryango.Imana igizwe na benshi, bityo yashakaga ko abantu bororoka binyuze mu komatana k’umugabo n’umugore.Abana ni imbuto z’uwo mubano, kandi basabwa kubaha ababyeyi babo (Kuva 20:12). Mu itegeko, ba se na ba nyina bavugwa aho gukoresha “ababyeyi”, bisobanura neza ko uko ari ko gushyingiranwa konyine kwemewe.Isi yuzuyemo imiryango yuje urukundo, yubaha Imana cyane kandi ikerereza imico yayo mu mibereho yabo no gutoza abana babo kumvira bicishije bugufi, ni yo yari intego y’umwimerere mu irema Imana yakoze.

Slide9

ICYAHA N’URUPFU, CYANGWA IHINDAGURIKA NO KUDAPFA

Ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.” (Itangiriro 2:17)Bibiliya isobanura ko urupfu rwatangiye kuba muri iyi si ku bw’icyaha cya Adamu na Eva (Rom. 5:12).Inasobanura kandi ko inzira rukumbi yo kunesha urupfu no kugira ubugingo buhoraho ibonerwa mu gucungurwa Yesu yatanze ku bwo gupfa no kuzuka kwe (Yohana 6:40).Ibiri amambu, inyigisho y’ihindagurika ivuga ko abantu “baremwe” binyuze mu bihe byinshi byo kurwanira kubaho no gupfa. Biramutse bimeze gutyo, urupfu rwaba ari rwo rwifitemo kandi rutanga ubuzima.Niba twemeye inyigisho y’ihindagurika, tuba twemeye ko urupfu rufite uruhare mu nzira ndende yo kurema. Ibyo bivuze ko Umucunguzi ataba agikenewe, kuko urupfu ntirwaba ari ingaruka z’icyaha.Bibiliya ihishura Inama y’Agakiza y'Imana kandi iduha isezerano ry’ubugingo guhoraho muri Kristo.

Slide10

“ […] ukareba

uburyo

uko ibihe bigenda bisimburana bavuga imyaka yashize ngo isi n’ibiyimo bibeho bayigira imyaka za miliyoni nyinshi cyangwa se nke; ukareba ukuntu impuguke mu bumenyi zihorana kudahuza mu byo zitangaza; mbese tuzirikanye ibi byose, mubona dukwiriye kwemera gutesha agaciro icyo Ibyanditswe Byera bivuga kugira ngo dukunde twerekane inkomoko yacu ko twakomotse ku dusimba, ku tunyamujonjorerwa no ku nguge? Ibyanditswe Byera bivuga byeruye kandi mu buryo bworoheje biti: “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana, ni ko yamuremye.”…Iyo byumvikanye neza, ibyo ubumenyi buhishura n’ibyo tubona mu buzima usanga bitavuguruza icyo Ibyanditswe bihamya ku kuntu Imana ihora ikorera mu byaremwe.”E.G. White (Uburezi, igice cya 14, p. 132)

Related Contents


Next Show more