/
IBYAGO BIRINDWI BY’IMPERUKA IBYAGO BIRINDWI BY’IMPERUKA

IBYAGO BIRINDWI BY’IMPERUKA - PowerPoint Presentation

joyousbudweiser
joyousbudweiser . @joyousbudweiser
Follow
343 views
Uploaded On 2020-06-24

IBYAGO BIRINDWI BY’IMPERUKA - PPT Presentation

Icyigisho cya 11 cyo ku wa 16 Werurwe 2019 Mwami ni nde utazakubaha cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe ko ari wowe wenyine ID: 786349

ibyahishuwe imana ngo igihe imana ibyahishuwe igihe ngo cya muri kandi ibyago ariko ubwo

Share:

Link:

Embed:

Download Presentation from below link

Download The PPT/PDF document "IBYAGO BIRINDWI BY’IMPERUKA" is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.


Presentation Transcript

Slide1

IBYAGO BIRINDWI BY’IMPERUKA

Icyigisho

cya

11

cyo

ku

wa

16

Werurwe

2019

Slide2

“‘Mwami, ni

nde

utazakubaha

cyangwa

ngo

ye

guhimbaza

izina

ryawe

, ko

ari

wowe

wenyine

wera

?

Amahanga

yose

azaza

akwikubita

imbere

akuramye

,

kuko

imirimo

yawe

yo

gukiranuka

igaragajwe

(

Ibyahishuwe

15:4)

Slide3

Igihe cy’ibyago by’imperuka. Ibyahishuwe 15Ibyago bibanza. Ibyahishuwe 16:1-11

Icyago

cya gatandatuUruzi Ufurate rurakama. Ibyahishuwe 16:12Ubutumwa bw’inyabutatu bwa Satani. Ibyahishuwe 16:13-14Intambara ya Harimagedoni. Ibyahishuwe 16:15-16

“Wowe ni wowe uteye ubwoba, Ni nde ubasha guhagarara imbere yawe igihe urakaye? Wumvikanishije amateka uri mu ijuru, Isi yaratinye iraceceka, Ubwo Imana yahagurutswaga no guca amateka, Ngo ikize abagwaneza bo mu isi bose.” (Zaburi 76:8-10)Mu gusubira mu ryavuzwe n’umunyezaburi, Ibyahishuwe 15 herekana abazakomeza guhagarara badatsinzwe ubwo urubanza rw’Imana ruzasukwa mu isi y’akahebwe, ndetse Umwami akaza kurokora ubwoko (Ibyahishuwe 16).

Slide4

IGIHE CY’IBYAGO BY’IMPERUKA

Mbona

igisa n’inyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro,

mbona n’abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyacyo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y’ibirahuri bafite inanga z’Imana.” (Ibyahishuwe 15:2)Umuntu wese wo ku Isi yabonye uburyo bwo guhitamo hagati yo kuramya Imana cyangwa inyamaswa. Yohana abona abanesheje, ari bo bemeye Imana. Ariko ntabwo haragera ngo bahabwe ingororano. Ibintu birahinduka mu ijuru (umurongo wa 5). Urusengero rw’ihema ryo guhamya rucumba umwotsi (Kuva40:34-35; 1Abami 8:10-11). Umurimo w’ubuhuza wo mu Buturo Bwera bwo mu Ijuru urasojwe. Igihe cy’imbabazi cyarangiye.Nk’uko marayika wa gatatu yabivuze, igihe kirageze ngo buri wese asarure ingarua zo guhitamo kwe.

Slide5

IBYAGO BIBANZA

Numva

ijwi rirenga rivugira muri rwa rusengero, ribwira

abo bamarayika barindwi riti ‘Nimugende musuke mu isi izo nzabya ndwi z’umujinya w’Imana.’” (Ibyahishuwe 16:1)Ibi byago bisa n’ibyabaye muri Egiputa. Birahishura kwinangira k’umutima kw’abiyemeje kuramya inyamaswa (imirongo 2 na 9), ndetse no kuba nta bushobozi Umubi afite bwo kurinda abamuramya (imirongo 10-11).Kubera ingaruka kirimbuzi z’ibyago bine bibanza, isi yerekeza amaso ku nyamaswa bayisaba ubufasha. Ariko inyamaswa ntishobora kubagoboka (mu buryo bw’imvugoshusho, intebe yayo yacuze umwijima).N’ubwo bimeze bityo, abantu ntibashaka kwemera ubuhenebere bwabo ahubwo bahindukizwa no gutuka Imana.Umurongo wa 2Umurongo wa 3Imirongo

ya 4-7

Imirongo

ya 8-9

U

murongo

wa 10

U

murongo

wa

11

Slide6

URUZI UFURATE

RURAKAMA

Marayika

wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y’abami baturuka iburasirazuba yitegurwe.” (Ibyahishuwe 16:12)Icyago cya gatandatu gitangirana no kugwa kwa Babuloni, kuzasobanurwa byimbitse mu bice bikurikiraho. Uruzi Ufurate rwakamye mu buryo busanzwe (butari gihanuzi) ubwo Babuloni yagwaga mu maboko ya Kuro.Ubupapa bunaniwe kugoboka abantu, nuko buhindukirira Ubuporotesitanti bwayobye. Ku iherezo, byombi bitakaza abari babishyigikiye kandi icyo kiba igihe cyo Kugaruka kwa Yesu ngo asubirane ibye (umurongo15).Nyamara, Umubi ntiyashaka gutakaza ibyimbo bye ahubwo ategura intamba iheruka kandi ikaze cyane.

Slide7

UBUTUMWA BW’INYABUTATU BWA SATANI

Nuko

mbona mu kanwa ka

cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n’ibikeri.” (Ibyahishuwe 16:13)Satani yohereza ubutumwa bw’inyabutatu mu buryo bwo kwīgāna ubutumwa bw’abamarayika batatu bwo mu Byahishuwe 14. Kugira ngo abigereho, akoresha gushika (ikiyoka), ubupapa (inyamaswa) ndetse b’Ubuporotesitanti bwayobye (umuhanuzi w’ibinyoma).Muri icyo gihe, Imana ikaba yamaze gukura Umwuka Wera wayo ku bataramwemeye. Bazashukwa ku buryo bworoshye n’ibitangaza by’Umubi, nuko bamugarukire (reba 1 Abatesalonike 2:11-12).Iherezo riri bugufi : “Dore nzaza nk’umujura” (umurongo 15). Satani ashoza intambara bwa nyuma.

Slide8

INTAMBARA YA HARIMAGEDONI

Ibateraniriza

ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni

.” (Ibyahishuwe 16:16)Harimagedoni bisobanura ngo “umusozi wa Megido” mu Ruheburayo. Nta hantu hazwi hitwa hatyo, ariko hari agace ko muri Palesitina kitwa “Megido.”Aho hahoze ari ahantu h’ingenzi mu kugira ibirindiro, aho intambara nyinshi zarabereye. Abami bayobye ndetse n’abami b’indahemuka barahatangiye (Ahaziya: 2Abami 9:27; Yosiya: 2Abami 23:29).Muri iyo ntambara ya nyuma, Satani agerageza kurimbura ubwoko bwasigaye bukiri indahemuka ku Mana. Twitegura gukomeza

kuba indahemuka muri

iyo ntambara

iheruka,

niba duhitamo

gukomeza

kuba

indahemuka mu bitugerageza

ubu

.

Iyo

ntambara

izahoshwa

no

gusukwa

kw’icyago

cya

karindwi

(

imirongo

17-21).

Ibyo

bizabaho

mbere

gato

yo

gushyika

kw’”

ibyiringiro

by’umugisha

, ari

byo

kuzaboneka

k’ubwiza

bwa

Yesu

Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza.” (Tito 2:13)

Slide9

“Igihe Yesu yari

ahagaze

hagati y’Imana y’umunyabyaha, hari icyari gikingiye ubwoko bw’Imana; ariko

igihe yari avuye hagati y’Imana n’umuntu, cya gikingirizo cyavuyeho maze Satani asigara yitegekera abanze kwihana. Ntabyari gushoboka ko ibyago by’imperuka bisukwa kandi Yesu agikorera mu buturo bwera; ariko ubwo umurimo yahakoreraga wari urangiye, n’umurimo wo gusabira abantu usojwe, nta cyari kubuza umujinya w’Imana gusukwa maze ucuncumurwa ku mitwe y’abanyabyaha batari bafite aho kwikinga, bari barakerenseje agakiza kandi bakanga gucyahwa. Muri icyo gihe giteye ubwoba, Yesu amaze gusoza umurimo we w’ubuhuza, abera bari imbere y’Imana badafite umuvugizi. Urubanza rwa buri wese rwari

rwamaze gukatwa, uw’agaciro wese

yabazwe.”

E.G. White (Inyandiko

z’Ibanze,

igice

cya 89,

urup. 215)

Slide10

“Ubwoko bw'Imana ntibuzabura kugerwaho

n'umubabaro

;

ariko ubwo bazaba barenganywa kandi bababazwa, igihe bazaba bamburwa

ibyabo kandi bicwa n'inzara, ntabwo Imana izabahana ngo bashireho. Iyo Mana yarinze Eliya ntabwo izirengagiza abana bayiyeguriye. Imenya umubare w'imisatsi iri ku mitwe yabo, izabarinda kandi no mu bihe by'inzara bazahazwa. Igihe ababi bazaba bicwa n'inzara n'ibyorezo, abamarayika bazaba bitaye ku bakiranutsi babahe icyo bakeneye cyose. ‘Ugendera mu butungane’ yahawe iri sezerano ngo: "Ibitare ntamenwa bizamubera ubuhungiro, azahorana ibyo kurya n'ibyo kunywa." "Abakene n'abatindi bashakashaka amazi ntibayabone, dore bishwe n'inyota nyamara jyeweho Uhoraho nzabagoboka, jyewe Imana ya Isirayeli sinzabatererana ". Yesaya 33:15, 16; 41:17”E.G. White (Intambara Ikomeye, igice cya 39, urup. 440)

Related Contents


Next Show more