/
INTEKO ISHINGA AMATEGEKO INTEKO ISHINGA AMATEGEKO

INTEKO ISHINGA AMATEGEKO - PowerPoint Presentation

terrificycre
terrificycre . @terrificycre
Follow
345 views
Uploaded On 2020-11-06

INTEKO ISHINGA AMATEGEKO - PPT Presentation

sena KUMENYEKANISHA AMAHAME REMEZO ATEGANYWA MU NGINGO YA 10 YITEGEKO NSHINGA RYA REPUBULIKA YU RWANDA RYO MU 2003 RYAVUGURUWE MU 2015 5152017 1 INTANGIRIRO Mu mwaka wa 20002003 hateguwe Itegeko Nshinga mu rwego rwo kurangiza inzibacyuho Iryo Tegeko Nshinga ryatowe muri Referandumu ID: 816718

ihame remezo leta ry

Share:

Link:

Embed:

Download Presentation from below link

Download The PPT/PDF document "INTEKO ISHINGA AMATEGEKO" is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.


Presentation Transcript

Slide1

INTEKO ISHINGA AMATEGEKO

sena

KUMENYEKANISHA AMAHAME REMEZO ATEGANYWA MU NGINGO YA 10 Y’ITEGEKO NSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U RWANDA RYO MU 2003 RYAVUGURUWE MU 2015

5/15/2017

1

Slide2

INTANGIRIRO

Mu mwaka wa 2000-2003, hateguwe Itegeko Nshinga mu rwego rwo kurangiza inzibacyuho. Iryo Tegeko Nshinga ryatowe muri Referandumu yo ku wa 26 Gicurasi 2003 risohoka mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo ku wa 04 Kamena 2003. Muri iryo Tegeko Nshinga, hashyizwemo amahame remezo hagamijwe gushyiraho inzira y’ubutegetsi nshya ibereye abanyarwanda ifasha kurangiza ibibazo bishingiye ku mateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo. Muri iryo Tegeko Nshinga kandi Inteko Ishinga Amategeko yahawe Imitwe ibiri (Bicameral): Umutwe w’Abadepite na Sena. Sena yashyizweho nk’Urwego rushinzwe by’umwihariko kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo.5/15/2017

2

Slide3

IBYEREKEYE SENA (CONT’D)

i. Imiterere ya Sena Sena igizwe n’inzego zikurikira:Inteko RusangeInama y’Abaperezida

Biro ya Sena Komisiyo zihoraho Komite Ubunyamabanga Bukuru bwa Sena5/15/20173

Slide4

IBYEREKEYE SENA (CONT’D)

ii. Abagize SenaSena igizwe n’Abasenateri makumyabiri na batandatu (26) batorwa cyangwa bashyirwaho ku buryo bukurikira: Cumi na babiri (12) batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu; Umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko akita ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu;

5/15/20174

Slide5

IBYEREKEYE SENA (CONT’D)

Bane (4) bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki; Umwarimu cyangwa umushakashatsi umwe (1) wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru bya Leta uri ku rwego nibura rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo; Umwarimu

cyangwa umushakashatsi umwe (1) wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru byigenga nibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo. 5/15/20175

Slide6

IBYEREKEYE SENA (CONT’D)

iii. Ububasha bwa Sena Muri rusange Sena ifite ububasha bukurikira:Gutangiza no kuvugurura amategeko, kuyasuzuma no kuyatora;Kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma;

Kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi bagenwa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko;Guha Umutwe w’Abadepite ibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta mbere y’uko wemezwa burundu.5/15/20176

Slide7

IBYEREKEYE SENA (CONT’D)

Sena ifite inshingano y’umwihariko ikurikira:Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amahame-remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga;Kugenzura imikorere y’Imitwe ya Politiki ku biteganywa mu ngingo ya 56 n’iya 57 z’Itegeko Nshinga;Sena ifite kandi izindi nshingano zikurikira:

Gutanga inama ku bibazo bireba ubuzima bw’Igihugu;Guhagararira abaturage.5/15/20177

Slide8

IBYEREKEYE AMAHAME REMEZO

A. Amahame remezo ni iki?Amahame remezo ni imirongo migari imiyoborere y’Igihugu yubakiyeho, ibi bikaba bisobanuye ko politiki, amategeko, gahunda n’ibikorwa bya Leta biba bishingiye ku mahame remezo kandi bikaba bigamije ishyirwa mu bikorwa ryayo nk’imirongo nyamukuru igihugu cyiyemeje kubakiraho icyerekezo cyacyo.

5/15/20178

Slide9

IBYEREKEYE AMAHAME REMEZO (CONT’D)

B. Amahame remezo ni ayahe?Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 10, Amahame remezo ni aya akurikira:1. Gukumira

no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose;2. Kurandura burundu ivangura n'amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda;3. Gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize;5/15/20179

Slide10

IBYEREKEYE AMAHAME REMEZO (CONT’D)

4. Kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n'ubw'abagore n'abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo;5. Kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo;

6. Gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.5/15/201710

Slide11

IBYEREKEYE AMAHAME REMEZO (CONT’D)

C. Amavu n’AmavukoMuri rusange amahame remezo afite inkomoko:Mu Masezerano y’Amahoro y’Arusha;

Ku biganiro byabereye muri Perezidansi ya Repubulika mu (Rugwiro) guhera mu kwezi kwa Gicurasi 1998 kugeza muri Werurwe 1999;Ku byifuzo by’abaturage bagaragaje ubwo bitoreraga Itegeko Nshinga mu mwaka wa 2003 mu rwego rwo kurangiza inzibacyuho.5/15/201711

Slide12

Ihame remezo ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose

i. Ibigize ihame remezo Gukumira icyaha cya Jenoside;Guhana icyaha cya Jenoside;

Kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose;Kurwanya ihakana rya Jenoside;Kurwanya ipfobya rya Jenoside;Kurandura ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside;Guhana ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.5/15/201712

Slide13

Ihame remezo ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose

ii. Bimwe mu byagezwehoHashyizeho amategeko atanga umurongo w’ubutabera bwunga no guhana abagize uruhare muri jenoside;Hashyizweho kandi inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa ayo mategeko zirimo: Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca, (TIG)-2006, (CNLG)-2007, NPPA/GFTU: Genocide Fugitives Tracking Unit)-2007;Igabanuka ry’ingengabitekerezo ya jenoside (80% hagati ya 1995-1999 igera kuri 16,1% hagati ya 2010-2015.

5/15/201713

Slide14

Ihame

remezo ryo kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwandai. Ibigize ihame remezo Ihame remezo ryo kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, Akarere n’ibindi, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda rigizwe n’ibi bikurikira:Kurwanya ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere, inkomoko, ubwenegihugu, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini n’ibindi;

Guha Abanyarwanda bose uburenganzira bungana hagamijwe kwirinda ubusumbane bushingiye ku karengane;Ubumwe bw’Abanyarwanda;Ubumwe n’ubwiyunge;Kugendera ku ndangagaciro za kirazira by’umuco;Kubumbatira ibihuza abaturage.5/15/201714

Slide15

Ihame remezo ryo kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda

ii. Bimwe mu byagezwehoHashyizeho amategeko atanga umurongo wo guhana ivangura n’amacakubiri;Hashyizweho kandi inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa ayo mategeko zirimo NCHR (1999), PSC (2007), NURC (2008), NIC (2013).5/15/2017

15

Slide16

Ihame remezo ryo gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize

i. Ibigize ihame remezo Iri hame remezo ryo gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize rigizwe ni ibi bikurikira:Isaranganya ry’ubutegetsi mu nzego za Leta;

Isaranganya ry’ubutegetsi mu Mitwe ya politiki;Isaranganya ry’ubutegetsi mu byiciro bitandukanye bigize umuryango Nyarwanda.5/15/201716

Slide17

Ihame remezo ryo gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize

ii. Bimwe mu byagezweho-Hakomeje kwimakazwa ihame ry’uko Perezida wa Repubulika na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite baturuka mu Mitwe ya politiki itandukanye, ubutegetsi bwagiye busaranganywa n’Imitwe ya politiki hakurikijwe imyanya ifite mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite; -Ibyiciro byihariye birimo abagore, urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga bahawe umwanya wo kugira uruha mu buyobozi bw’igihugu haba mu butegetsi bwite bwa Leta ndetse no mu nzego z’ibanze.5/15/2017

17

Slide18

Ihame

remezo ryo kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n'ubw'abagore n'abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezoi. Ibigize ihame remezoA. Ihame rya Leta igendera ku mategeko rigizwe n’ibi bikurikira:

Kubahiriza Itegeko Nshinga rishingiye ku bitekerezo by’abaturage;Guverinoma ishingiye kandi yubahiriza amategeko;Ubutabera;Ubuyobozi bubazwa uburyo busohoza inshingano zabwo (Accountability);Kurwanya akarengane na ruswa;5/15/201718

Slide19

Ihame

remezo ryo kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n'ubw'abagore n'abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezoItegeko rikurikizwa mu buryo bumwe;Itegeko rishyirwaho mu buryo bunyuze mu mucyo kandi buri wese ashobora kurigeraho;Gushyira mu bikorwa Itegeko bigomba kuba binoze kandi bigakorwa ku gihe;

Kubahiriza uburenganzira bw’abantu;Gushyiraho no guhindura amategeko bikorwa mu buryo bukurikije amategeko.5/15/201719

Slide20

Ihame

remezo ryo kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n'ubw'abagore n'abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezoB. Ihame rya Demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye rigizwe n’ibi bikurikira:Guha abaturage ijambo n’urubuga bavugiramo ibibazo byabo n’uko byakemurwa;

Kwemera Imitwe ya politiki myinshi no kuyiha urubuga n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo;Guha urubuga n’ubwisanzure amashyirahamwe, amakoperative, amadini n’imiryango itari iya Leta mu gutanga ibitekerezo;Ubwisanzure mu mikorere y’itangazamakuru ku bibera mu Gihugu.5/15/201720

Slide21

Ihame

remezo ryo kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n'ubw'abagore n'abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezoC. Ihame ry’uburinganire bw’Abanyarwanda bose n'ubw'abagore n'abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo binyuranye rigizwe n’ibi bikurikira:Kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana ku Banyarwanda bose;

Kugira amahirwe angana kandi asesuye ku bagore n’abagabo no gukoresha uburenganzira n’ubushobozi bwabo;Kugira uruhare rungana mu bikorwa byose by’iterambere ry’Igihugu haba mu rwego rwa politiki, ubukungu, imibereho myiza n’umuco, bakanabona ku musaruro uvuyemo ku buryo bungana.5/15/201721

Slide22

Ihame remezo ryo kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n'ubw'abagore n'abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo

ii. Bimwe mu byagezwehoKu biberana no kubaka Leta igendera ku mategeko:Hakozwe byinshi bitandukanye birimo gushyiraho no kuvugurura amategeko, hashyizweho kandi hanavugururwa inzego zifite aho zihurira n’iyubahirizwa ry’amategeko zinongererwa ubushobozi.Ku birebana na Demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye:Hashyizweho kandi Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Igihugu ry’Imitwe ya Politiki nk’urubuga rwo kungurana ibitekerezo ndetse hanashyirwaho Urwego rw

’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) rushinzwe iyandikwa ry’imitwe ya Politiki;5/15/201722

Slide23

Ihame remezo ryo kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n'ubw'abagore n'abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo

Ku birebana n’iyubahirizwa ry’uburinganire:Mu 2016 u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatanu (5) ku Isi mu kugabanya icyuho mu buringanire no gukuraho imbogamizi z’ubusumbane hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo;U rwanda kandi ruri ku mwanya wa mbere (1) mu kugira ubagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, uburezi bw’abakobwa bwitaweho cyane;Mu buzima ababyeyi bapfa babyara baragabanutse,mu birebana na serivisi z’imari bagore ni 84%, abakoresha amabanki ni 41% kwizigamira hifashishijwe ubundi buryo bw’imari, abagore ni 57%.5/15/2017

23

Slide24

Ihame

remezo ryo kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho YABOi. Ibigize ihame remezoIgenamigambi riteguwe neza (Careful planning);

Gucunga neza umutungo w’Igihugu (Well managed national wealth);Ubuzima (Health);Uburezi budaheza kandi bufite ireme (Quality and equitable education);Ireme ry’imibereho y’abaturage (Quality of life);Kudahezwa ku isoko ry’umurimo (Labor market access);Kurwanya ubukene (Poverty prevention);Gahunda nziza zo kuzamura abatishoboye (Good system of social protection and assistance).5/15/201724

Slide25

Ihame remezo ryo kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho YABO

ii. Bimwe mu byakozweHashyizweho gahunda y’imbaturabukungu yo kurwanya ubukene maze hatangizwa gahunda zirimo Ubudehe, Vision Umurenge Program (VUP) na gahunda ya Girinka;Ubukene bwaragabanutse buva kuri 60,4% mu 2000 bugera kuri 39,1% mu 2013/14;Ubukene bukabije bukava kuri 41,3% mu 2000 bugera kuri 16,3% mu 2013/14;Hubatswe ibikorwa remezo (amazi, amashanyarazi, imihanda, etc

.).5/15/201725

Slide26

Ihame

remezo ryo gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuyei. Ibigize ihame remezoIhame remezo ryo gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye rigizwe n’ibi bikurikira:

Guteza imbere umuco wo kungurana ibitekerezo;Gushakira hamwe icyerekezo cy’umuti w’ibibazo biremereye Igihugu;Gushyiraho no gushyigikira uburyo bwo gukorera hamwe abantu bashaka ibitekerezo binogeye benshi;Gushyiraho no gushyigikira inzira zo gukemura ibibazo Igihugu gifite;Gushyiraho no gushyigikira uburyo bugamije kumvikana ku buryo bwo gukemura ibibazo bihari.5/15/201726

Slide27

Ihame remezo ryo gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye

ii Bimwe mu byagezwehoHashyizweho uburyo bwo kuganira ku bibazo bikomeye Igihugu harimo Inama y’Igihugu y’Umushyikirano (National Dialogue Summit), umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu (National Leadership Retreat), Rwanda Day, Ihuriro Nyuguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga, Inteko z’abaturage;Hashyizweho kandi uburyo bugamije no kwishakamo ibisubizo harimo Umuganda, Abunzi, Inkiko Gacaca, Girinka, Imihigo, Itorero, Ingando, Ubudehe, Ikigega Agaciro Development Fund n’Ikigega Ishema ryacu

.5/15/201727

Slide28

Abashinze gushyira mu BIKORWA AMAHAME REMEZO n’abashinzwe kugenzura uko bikorwa

Gushyira mu bikorwa Amahame-remezo bishinzwe inzego zose za Leta n’iz’abikorera, Imitwe ya politiki, imiryango itari iya Leta ndetse n’abaturage muri rusange;Sena ifite inshingano y’umwihariko yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amahame-remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga.

5/15/201728

Slide29

ibyo SENA

YAKOZE MU KUGENZURA AMAHAME REMEZOKuva mu 2006 Sena yagiye ikora ubushakashatsi ndetse ikaba yarashyizeho ibipimo bizayifasha kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amahame remezo;Sena kandi yagiye igenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amahame remezo mu bihe no mu bikorwa bitandukanye haba mu gutora amategeko, mu kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma ndetse no mu kwemeza abayobozi.

5/15/201729

Slide30

MURAKOZE

5/15/201730

Related Contents


Next Show more