/
Ubutumwa   Bwiza   Bwatangiwe Ubutumwa   Bwiza   Bwatangiwe

Ubutumwa Bwiza Bwatangiwe - PowerPoint Presentation

heartersh
heartersh . @heartersh
Follow
352 views
Uploaded On 2020-06-24

Ubutumwa Bwiza Bwatangiwe - PPT Presentation

i Patimo Icyigisho cya 1 cyo ku wa 5 Mutarama 2019 Umwinjizo Ibyahishuwe 118 Amateka yItorero yanditse mu gihanuzi hakoreshejwe amatorero ID: 786442

yesu ibyahishuwe yohana ngo ibyahishuwe yesu ngo yohana kugira byahishuwe kandi muri cya kugeza neza ibimenyetso kwa mbere

Share:

Link:

Embed:

Download Presentation from below link

Download The PPT/PDF document "Ubutumwa Bwiza Bwatangiwe" is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.


Presentation Transcript

Slide1

Ubutumwa Bwiza Bwatangiwe i Patimo

Icyigisho

cya

1,

cyo

ku

wa

5

Mutarama

2019

Slide2

Umwinjizo. Ibyahishuwe 1:1-8.Amateka y’Itorero yanditse mu

gihanuzi

, hakoreshejwe amatorero yo mu gihe cya Yohana. Ibyahishuwe 1:9 kugeza 3:22.Inkuru irambuye y’amateka y’Itorero. Ibyahishuwe 4:1 kugeza 11:19.Intambara Ikomeye uhereye mbere yo Kuza kwa Mbere kwa Yesu kugeza ku Kugaruka Kwe. Ibyahishuwe 12:1 kugeza 19:21. Ibyaduka bibanziriza Kugaruka kwa Yesu. Ibyahishuwe 20:1 kugeza 22:5.Indunduro. Ibyahishuwe 22:6-21.

Igitabo cy’Ibyahishuwe gikomatanya amayerekwa Yohana yagize ubwo yari abohewe ku kirwa cya Patimo, giherereye hafi ya Turukiya mu nyanja ya Ayejeya.Tugomba kumva neza imiterere y’igitabo cy’Ibyahishuwe kugira ngo tubashe gusobanura neza ubuhanuzi bukirimo.

Turukiya

Patimo

Ubugiriki

Ubusesenguzi

bwacu ku Byahishuwe buzashingira kuri iyi miterere:

1

2

3

4

5

6

Slide3

Mu

mpera

z’ikinyejana cya mbere, Yohana yanditse ibyo yeretswe. Ni we Ntumwa ya Yesu yari ikiriho.Impamvu y’igitabo, Nyiracyo n’ubutumwa bw’ingenzi byasobanuwe mu ntangiriro y’igitaboIbyahishuwe Ibyahishuwe 1:1-3Ni nde: Yesu Kristo. 1:1aKuki: Guhishura ahazaza. 1:1bGute: Gukoresha imvugoshusho. 1:1cAkamaro: Guhabwa umugisha. 1:3Indamutso ya Nyir’urwandiko:Imana. Ibyahishuwe 1:4-6Ubutumwa bw’ingenzi:Kugaruka kwa Yesu. Ibyahishuwe 1:7-8

Slide4

“IBYAHISHUWE BYA YESU KRISTO”(

Ibyahishuwe

1:1a)Inyito y‘igitabo —Ibyahishuwe— ni ihindurarurimi y’ijambo rya mbere mu Kigiriki cy’umwimerere: apokalupsis (risobanura“guhishura”, “kugaragaza”, “gutwikurura”)Mu Byahishuwe, Yesu Kristo arigaragaza kandi agahishura ahazaza.Yesu ni we uvugwa cyane muri iki gitabo uko cyakabaye. Ibyahishuwe bisubukura ibyanditswe mu Butumwa Bwiza, kuko havugwamo ibyabaye kuva Yesu agiye mu Ijuru. Ibimenyetso byo mu Buturo Bwera bikoreshwa mu gusobanura umurimo w’ubuvugizi Yesu adukorera mu Buturo Bwera bwo mu Ijuru.

Slide5

“IBYENDA KUBAHO”Ibyahishuwe 1:1b

Ni

iki Imana yerekanye mu Byahishuwe?Ibigomba kubaho kuva mu gihe cya Yohana kugeza ku Isi Nshya.Kuki?Kugira ngo twumve neza ko Imana igenzura ibyaduka muri iyi si byose .Kugira ngo twiringire ko Imana izaba hamwe natwe iteka, ndetse no mu bihe bikomeye.Kugira ngo twitegure Kuza Kwe.

Kugira ngo tumwubahe kuko tuzi ko ari We utubeshejeho.

Kugira

ngo

twizere. “Nuko rero mbibabwiye bitaraba,

ngo ubwo bizaba muzizere.” (Yohana 14:29)

Slide6

IBIMENYETSO, IBIMENYETSO, IBIMENYETSO“[…] agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata

ye Yohana.” Ibyahishuwe 1:1)Ijambo ry’Ikigiriki “sēmainō” ryahinduwe ngo “abimenyesha” risobanura “kugaragaza ukoresheje ibimenyetso (imvugoshusho)”. Ibyo bivuze iki?Iyo twiga Bibiliya, twagombye gushaka ubusobanuro bw’inyandiko dukoresheje gusobanura uko inyandiko igaragara, uretse igihe iyo nyandiko ikoresha imvugoshusho. Mu Byahishuwe ho, tugomba gushaka ubusobanuro bw’imvugoshusho, uretse igihe ibivuzwe bishobora gusobanurwa uko bigaragara.Abahamya Babiri(Ibyahishuwe 11)Ibiti bibiri by’imyelayo (Zekariya 4)Ibimenyetso byo mu Byahishuwe bihagarariye ibintu byamaze kubaho mu mateka cyangwa ibigomba kwaduka hanyuma. Byinshi muri byo, ni ibimenyetso byo mu Isezerano rya Kera, bityo rero twagombye kwiga Isezerano rya Kera kugira ngo twumve neza ibyo bimenyetso.

Slide7

“… Mu bishushanyo no mu marenga, Yohana yahawe ibyigisho by’ingenzi yagombaga

kwandika

kugira ngo abantu bo mu gihe cye n’ikizaza bazashobore gusobanukirwa neza akaga n’intambara biri imbere yabo.”E.G. White. (Ibyakozwe n’Intumwa, igice cya 57, paji ya 357)

Slide8

ABAHIRWA“Hahirwa usoma amagambo y’ubu

buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.” (Ibyahishuwe 1:3)Ibyahishuwe ni urwandiko. Iyo itorero runaka ryakiraga urwandiko muri kiriya gihe, umuntu umwe yarusomeraga imbere y’iteraniro ryose. Buri wese yategaga amatwi yitonze.Uwa mbere mu migisha irindwi yo mu Byahishuwe urimo ingingo eshatu z’imibereho ya Gikristo:

Slide9

INDAMUTSO YA NYIR’URWANDIKO“Ubuntu

bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere y’intebe yayo no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka.” (Ibyahishuwe 1:4-5)Yohana adusangiza icyifuzo cy’ubuntu n’amahoro by’Umwanditsi nyakuri w’urwandiko, nk’uko Pawulo na Petero babigenje mu ndamutso zabo (Abaroma 1:7; Abefeso 1:2, 1Petero 1:2):IMANA DATA: “Uwahozeho, Uriho kandi Uzahoraho” (Kuva 3:14)MWUKA WERA: “Imyuka Irindwi” (Yesaya 11:2-3; Zekariya 1:11)UMWANA: “Yesu Kristo”Umuhanuzi (“Umugabo wo guhamya ukiranuka”)Umutambyi (“Imfura yo kuzuka”, “watwogejeho ibyaha byacu”)Umwami (umutware w’abami bo ku isi ”)Yohana asoza indamutso ye yibuka umurimo wa Yesu. Aradukunda, Yaraducunguye, kandi atugira abami n’abatambyi hamwe na We.

Slide10

UBUTUMWA BW’INGENZIDore arazana n’ibicu kandi amaso

yose azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen. (Ibyahishuwe 1:7)Yesu araza ku bicu (Matayo 24:30). Tuzamubona agarutse, baba abazaba bazutse ndetse n’abazaba bakiriho agarutse (Daniyeli 12:2). Abamuteye icumu bazamuborogera (Zekariya 12:10)Yesu azagaruka mu buryo bufatika, azanye n’icyubahiro n’ububasha bwinshi. Icyo ni cyo gikorwa twegereje ubu.Kuraguka kwa Yesu kugarukwaho hose mu Byahishuwe. Azazanira umudendezo abamutegereje, naho abamukerensa bazabona gucirwaho iteka.Yohana yemeza ukuri ko Kugaruka kwa Yesu akoresheje imvugo imwe mu ndimi ebyiri: “Ukuri” [nai (Ikigiriki), amén (Igiheburayo)].

Slide11

“Igihe ibitabo bya Daniyeli n’Ibyahishuwe bizumvikana neza, abizera bazagira

itandukaniro mu mibereho y’iby’idini. Bazarabukwa amarembo y’ijuru afunguye maze imitima n’intekerezo bitangarire imico bose bagomba gukuza kugira ngo bakire umugisha uzanwa no kugira umutima uboneye.Umwami azaha umugisha abantu bose, mu guca bugufi n’ubugwaneza, bashaka gusobanukirwa n’ibyahishuwe mu Byahishuwe. Iki gitabo gikubiyemo byinshi ku buryo bunini ku rugero rw’ubudapfa, ndetse n’ubwiza bwinshi ku buryo abagisoma bakanashakashaka byimbitse bakīra umugisha wagenewe ‘abumva amagambo y’ubu buhanuzi, ndetse bakitondera ibyanditswe muri bwo.’”E.G.White. (Ibihamya ku Bagabura n'Abakozi b’Ubutumwa Bwiza, igice cya 11, paji

ya 114)

Related Contents


Next Show more