/
UMURYANGO Icyigisho   cya UMURYANGO Icyigisho   cya

UMURYANGO Icyigisho cya - PowerPoint Presentation

edolie
edolie . @edolie
Follow
343 views
Uploaded On 2021-01-28

UMURYANGO Icyigisho cya - PPT Presentation

2 cyo ku wa 10 Ukwakira 2020 Mwana wanjye jya wumva icyo so akwigisha Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka Imigani 18 Uburere ID: 830416

imana abana umuryango ababyeyi abana imana ababyeyi umuryango babo muri yesu buri bagomba kandi muryango uko uburere kwigisha yabo

Share:

Link:

Embed:

Download Presentation from below link

Download The PPT/PDF document "UMURYANGO Icyigisho cya" is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.


Presentation Transcript

Slide1

UMURYANGO

Icyigisho

cya

2

cyo

ku

wa

10

Ukwakira

2020

Slide2

Mwana

wanjye

,

jya

wumva

icyo

so

akwigisha

, Kandi we

kureka

icyo

nyoko

agutegeka

.

(

Imigani

1:8)

Slide3

Uburere mu muryango:

Umuryango wa mbereUmuryango wa YesuUmuryango

muri iki

giheUburyo bwo kurera:UmushyikiranoGahunda

Uhereye ku Irema, ababyeyi

(

cyangwa

umuryango

)

bashinzwe

kwigisha abana babo.Amashuri agamije gushyigikira no kwagura uburere bwakiriwe mu muryango, ntabwo ari ukubusimbura.Ababyeyi b'Abakristo bagomba kumenya inshingano zabo. Bagomba gukora ibiri mu bushobozi bwabo byose kugira ngo bashyigikire abana babo mu mikurire y’ibya mwuka, imyifatire, no mu by’ubwenge.

Slide4

UMURYANGO WA MBERE

Nzashyira urwango

hagati yawe n’uyu mugore

, no hagati y’urubyaro

rwawe

n’urwe

,

ruzagukomeretsa

umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.” (Itangiriro 3:15)Adamu na Eva bari abana b'Imana. Imana yarabigishije

, kandi abamarayika bafashaga muri ubwo burezi.

Igihe icyaha cyinjiraga mu isi, hiyongereyeho icyigwa

gishya: Inama y’Agakiza.

Adamu

na

Eva

babaye

abarezi

ba

mbere

igihe Kayini yavukaga. Umuryango wabaye umutima w’uburere bw’abantu kugeza na n’ubu.Abana bigira mu muryango ibyerekeye inyigisho ndetse n’imico-mbonera bya Gikristo. Biga ibyo gukunda Imana no kwakira Yesu nk’Umukiza n’Inshuti yabo.

Kayini

na

Abeli

bigishijwe

kimwe

,

ariko

ibyavuyemo

byari

bitandukanye

cyane

kuri

buri

wese

.

Ikibabaje

,

ntabwo

buri

gihe

uburezi

butanga

umusaruro

wari

witezwe

.

Slide5

UMURYANGO WA YESU

“Nuko uwo mwana

arakura, agwiza

imbaraga, yuzuzwa ubwenge kandi ubuntu bw’Imana

bwari muri we.” (Luka 2:40)

Imana

yahisemo

ababyeyi

ba

Yesu ibyitondeye, kuko bari bashinzwe uburere bwe:Bombi bari abantu b’inyangamugayo. Bari bazi kwigisha abana babo mu rukundo rw'Imana no kuyumvira.

Uko

Yesu

yakuraga

, Imana yamubereye Umwigisha (Yohana 12:49).

Yesu

yakūraga

ku

Mana

ibyigisho

ababyeyi be bo ku isi batashoboraga no gusobanukirwa (Luka 2: 41-52).

Slide6

UMURYANGO MURI IKI GIHE

“Namwe ba se

ntimugasharirire

abana banyu, ahubwo

mubarere mubahana

,

mubigisha

iby’Umwami

wacu

.” (Abefeso 6:4)Umubyeyi w’umugabo

ni umutware

w’umuryango

(Abefeso 5:23),

bityo rero

ashinzwe

guhagararira

imico

ya

Kristo

mu

rugo

(

Abefeso 5:25).Umubyeyi w’umugore agira ubukaga buhambaye

ku

miterere

,

imico

,

n’imimerere

y’abana

babo

.

Ababyeyi

bagomba gufatanya mu kurera abana babo.Muri Bibiliya, ababyeyi basabwa kwigisha abana babo gukunda Imana no kuyumvira (Gutegeka 6: 4-9).Abana bazabazwa ibyo bakoze bamaze gukura. Ariko, ababyeyi bashinzwe kubiba imbuto muri bo zizakura zijya mu bugingo buhoraho (Imigani 22: 6).

Slide7

UMUSHYIKIRANO

“Umunwa w’umukiranutsi

uzi

ibishimwa, Ariko

akanwa

k’umunyabyaha

kavuga

iby’ubugoryi

.

” (Imigani 10:32)Umushyikirano ukwiriye ni ngombwa mu burere. Ababyeyi bagomba kugenera umwanya gushyikirana

n’abana babo (atari ukuvuga gusa, ahubwo

no kubatega amatwi).

Umushyikirano

ugomba

no

kubamo

amarangamutima

.

Ababyeyi

bagomba

kwerekana urukundo muri buri gikorwa cyose.Tugomba guhora dusaba Imana ubwenge bwo gushimangira imico-mbonera ya Gikristo mu mitima y’abana bacu, dukoresheje amagambo yacu n’urugero rwacu

.

Umwanya

tumara

dushyikirana

na

buri

wese

mu

muryango

wacu

uzaba ufite agaciro.

Slide8

GAHUNDA

“Aya mategeko

ngutegeka

uyu munsi ahore ku

mutima

wawe

.

Ujye

ugira

umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye

mu nzu

yawe, n’uko

ugenda

mu nzira

n’uko uryamye

n’uko

ubyutse

.

(

Gutegeka

kwa

Kabiri 6:6-7)Tugomba gutunganya gahunda yacu ku buryo

buri

gihe

habaho

umwanya

wo

kwigisha

abana

bacu

.

Ni

ngombwa

kugena igihe runaka cyo gusangiza abana bacu ubwenge n’amasezerano by’Imana.Sengana nabo kandi ugene igihe cyo gusenga mu muryango, mu gitondo na/cyangwa nimugoroba.Bwira abana bato inkuru ya Bibiliya mbere yuko baryama.“Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo. ” (Imigani 22: 6).

Slide9

“Yifuza [Imana] kubona

itsinda rinini ry’abato bakoranijwe baturutse mu ngo

z’abantu bacu,

bayeguriye imitima yabo banayikorera umurimo uhebuje mu

mibereho yabo, kubw’imbuto zo

kubaha

Imana

baboneye

mu

miryango

yabo. Kubwo kuyoborwa no gutorezwa mu miryango inyigisho zubaha Imana, imbuto z’ibihe byo gusenga bya mugitondo na nimugoroba

, urugero rushikamye

rw’ababyeyi bakunda Imana kandi

bakayubaha, bize kugandukira Imana nk’Umwigisha

wabo n’Umuyobozi

wabo.”

E.G. White. In Heavenly Places, July 22.

Related Contents


Next Show more