/
IBIHE BY’IGIHOMBO Icyigisho IBIHE BY’IGIHOMBO Icyigisho

IBIHE BY’IGIHOMBO Icyigisho - PowerPoint Presentation

scoopulachanel
scoopulachanel . @scoopulachanel
Follow
342 views
Uploaded On 2020-06-24

IBIHE BY’IGIHOMBO Icyigisho - PPT Presentation

cya 9 cyo ku wa 1 Kamena 2019 Ndetse nibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bwubutunzi butagira akagero ari bwo kumenya ID: 786461

imana impano abandi byose impano imana byose abandi umudendezo ari

Share:

Link:

Embed:

Download Presentation from below link

Download The PPT/PDF document "IBIHE BY’IGIHOMBO Icyigisho" is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.


Presentation Transcript

Slide1

IBIHE BY’IGIHOMBO

Icyigisho

cya

9

cyo

ku

wa

1

Kamena

2019

Slide2

“Ndetse n’ibintu byose mbitekereza

ko

ari

igihombo

ku

bw’ubutunzi

butagira

akagero

, ari

bwo

kumenya

Kristo

Yesu

.

Ku

bw’uwo

nahombye

ibyanjye

byose

,

ndetse

mbitekereza

ko

ari

amase

kugira

ngo

ndonke

Kristo

(

Abafilipi

3:8)

Slide3

IMPANO Y’AMAGARA MAZIMA

IMPANO YO KWIRINGIRWA

IMPANO Y’UBUGWANEZA

IMPANO Y’UMUDENDEZO

IMPANO Y’UBUGINGO

Adamu

na Eva bari bararemewe kunezezwa n’impano z’Umuremyi iteka ryose.Bateye Imana umugongo ubwo bacumuraga, batakaza uburenganzira bwo gukomeza kubona izo mpano.Nyamara, Imana yerekanye urukundo rwayo iduha impano nyuma yo kugwa kwabo.Dushobora gutakaza zimwe mu mpano z’Imana by’igihe runaka cyangwa by’iteka ryose kubera ibyaha byacu cyangwa kubera icyaha kiri ahatuzengurutse.

Slide4

IMPANO Y’AMAGARA MAZIMA“

Ukundwa

,

ndagusabira

kugira

ngo ugubwe neza muri

byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza.” (3 Yohana 1:2)Amagara ni impano ishobora kwangirika ku buryo bwoshye. Uburwayi butera kubabara, uko bwaba bukaze kose. Iyo uwo dukunda arwaye, natwe turababara.Nk’abizera, twagombye gutura uburwayi bwacu kuri Yesu, nk’uko byakozwe na Yayiro, umugore w’umunyakananikazi, umutware w’abasirikare i Kaperinawumu n’abandi benshi.Dushobora kandi kwiga ukuri kw’ibya mwuka, n’igihe turwaye:Yobu yamenye

Imana kurushaho ari mu kigeragezo, kandi

yiga kubabarira (Yobu 42:5, 10).Pawulo yakomejwe mu

burwayi, kandi yiga guca bugufi no gukomeza

abandi (2 Abakorinto 1:3-5; 12:7).

Slide5

IMPANO YO KWIRINGIRWA“

Nishimiye

yuko

muri

byose nshobora kubiringira rwose ntashidikanya.” (2 Abakorinto

7:16)Turi abanyabyaha, dushobora gutetereza abatwiringiraga— no ku rundi ruhande birashoboka (guteterezwa n’abo twiringiraga).Gusubirana kwiringirwa biragoye, cyane cyane iyo ingaruka zo kutetereza zikomeye.Nk’urugero, biroroshye kwiringira inshuti itashoboye kubahiriza gahunda, kurusha kwiringira uwo mwashakanye wahemutse.Kwatura ubikuye ku mutima ikibi wakozeKwemera igikomere wateje Kwiyemeza no kugira umwete wo kudasubīraKwihangana no gutegereza ko igikomere gikiraNi iki wakora ngo ugarure kwiringirwa nyuma yo gutetereza undi muntu?

Slide6

IMPANO Y’UBUGWANEZA“

Ufite

urukundo

ntagirira

mugenzi we nabi, ni cyo gituma urukundo ari rwo

rusohoza amategeko.” (Abaroma 13:10)Bibiliya iturarikira gukorana ikintu cyose ubugwaneza n’impuhwe. Inyifato ihohotera cyangwa isagarira abandi ntabwo ikwiriye ku mwana w’Imana.Ihohotera rikorerwa mu muryango akenshi rirahishīrwa, bikarushaho kurigira icyaha kibi.Muri Bibiliya harimo inkuru zibabaje z’ihohotera ryo mu muryango: benese wa Yosefu (Itang. 37:17-28); Amunoni na Tamari (2 Sam. 13:1-22); Manase wiyiciye abana be (2Abami 21:6).Uhohotera abandi akeneye gufashwa ngo areke inyifato isagarira abandi, kwihana no gusana ibyangijwe. Uwahohotewe akeneye kubabarira.Imana yonyine ni Yo itanga urukundo ágape dukeneye ngo twomore inguma.

Slide7

IMPANO Y’UMUDENDEZO

Kuko

icyanesheje

umuntu kiba kimuhinduye

n’imbata yacyo.” (2 Petero 2:19)Ibibāta umuntu bimwamururaho umudendezo wo guhitamo twahawe n’Imana. Ntabwo ababāswe n’ibintu runaka bafite umudendezo wo kuva muri byo, keretse babonye ubufasha buvuye hanze yabo.Ibiyobyabwenge,

inzoga, itabi,

imikino y’amahirwe, imibonano

mpuzabitsina, murandasi (

interineti), ibyo

kurya

, …

Ikibāta

umuntu

gishobora kuba

ubwacyo atari icyaha

, ariko kubātwa

na cyo byangiza umubano

wacu n’abandi, n’umuryango

ndetse n’Imana

.

“Y

emwe

,

mbonye

ishyano

!

Ni

nde

wankiza

uyu

mubiri

untera

urupfu

?” (Rom. 7:24). Ni

nde

wankiza ibyāmbāse?Imana iraturwanirira. Yasezeranye kuduha umutima mushya, intekerezo nshya, n’umudendezo nyakuri (Ezek. 36:26; Yoh. 8:36).

Slide8

IMPANO Y’UBUGINGO“[…] Mbese

ubugingo

bwanyu

ni

iki? Muri

igihu kiboneka umwanya muto kigaherako kigatamūka.” (Yakobo 4:14)Kubura ubugingo ni ukubura byose. “Kandi nta mugabane bakizeye [abapfuye] mu bikorerwa munsi y’ijuru byose, kugeza ibihe byose.” (Umubw. 9:6).Abakiriho bunamira ukubura uwo bakundaga. Akenshi, icyunamo gikorwa mu ntambwe zikurikira. Ku ikubitiro, habaho kutemera ko umuntu yapfuye (n’ubwo byaba byari byitezwe). Ibitekerezo n’ibiganiro biba

bizingiye ku wapfuye. Hakurikiraho kwiheba no

gucika intege. Mu buryo busanzwe, intamwe ya

nyuma yo kwiyubaka iterwa nyuma y’umwaka

umwe, hakabaho kugaruka mu buzima busanzwe.

Tubonera

ihumure

mu

byiringiro

n’isezerano

byo Kugaruka kwa Yesu. Icyo gihe, tuzongera

kubonana n’abacu.

Slide9

“Mu mibabaro ye yose, Umukristo afite

ihumure

rikomeye

.

Kandi

niba Imana yemeye ko ababazwa n’uburwayi bw’igihe kirekire mbere

y’uko ahombeka amaso ye mu rupfu, nuko ashobora kubyihanganira atanyinyiriwe.… Atumbira ahazaza akanyurwa n’ijuru. Akaruhuko gato mu gituro, maze Mutangabugingo akajanjagura inkomanizo z’igituro, akabohora uwarimo, akamuvana ku gisasiro cy’umusenyi ubutazongera gupfa, nta wundi mubabaro, agahinda cyangwa urupfu. Mbega ibyiringiro by’Umukristo! Ibi byiringiro by’Umukristo nibibe ibyanjye. Nibibe

ibyawe.”

E.G. White (Data Atwitaho, ku wa 1 Mata)

Related Contents


Next Show more