ku wa 4 Nyakanga 2020 GUHAMYA KUBERA IKI Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere yImana Umukiza wacu ishaka ko abantu bose bakizwa ID: 812485 Download
Tags :Download - The PPT/PDF document "Icyigisho cya 1 cyo" is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.
Presentation on theme: "Icyigisho cya 1 cyo"— Presentation transcript
Slide1
Icyigisho cya 1 cyo ku wa 4 Nyakanga 2020
GUHAMYA
KUBERA IKI?
Slide2“Ibyo ni byo
byiza
byemerwa
imbere
y’Imana
Umukiza
wacu
,
ishaka
ko
abantu
bose
bakizwa
bakamenya
ukuri
”
(
1
Timoteyo
2:3-4
)
Slide3Kugeza agakiza ku bandiGushimisha
ImanaGukura
Kumvira
Kubw’urukundo
Mbese
ni iki cyateye Imana guha inyokomuntu agakiza?Icyifuzo gihatse ibindi cy’Imana ni ukubona buri muntu wese akijijwe kandi agahindurwa na Mwuka wayo. Ikunda buri muntu. Urukundo rwayo ntirugira imbago, impuhwe zayo zihoraho iteka ryose, kandi imbabazi zayo ntizishiraho. Imana ni Data udukunda kandi ushaka ko abana be bose bagaruka mu rugo vuba bishoboka.Imana yadutoranyirije kugeza Agakiza ku bandi. Mbese ni iki kidutera gukora ibyo? Duhamya kubera iki?
Slide4KUGEZA AGAKIZA KU BANDI“Ariko se bamwambaza bate
bataramwizera? Kandi bamwizera
bate
bataramwumva
? Kandi bakumva
bate ari nta wababwirije?” (Abaroma 10:14)Imana yiyerekana mu buryo bwinshi:N’ubwo Imana ishobora gukoresha izo nzira zose, yaduhisemo ngo tubwire abandi inama y’agakiza.Ishaka ko abamaze kwakira Agakiza bakabwira abandi. Ishaka ko dusangiza abandi icyo twakiriye, ngo nabo bagire amahirwe yo kwakira ubugingo buhoraho (Matayo 10:8; Yakobo 5:20).
Slide5GUSHIMISHA IMANA“Ndababwira yuko
ari ko haba
umunezero
mwinshi imbere y’abamarayika
b’Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye.” (Luka 15:10)Mbese waba warigeze wibaza uburyo Imana yumva uburibwe, umubabaro n’akarengane byazanywe n’icyaha muri iyi si? (Yeremiya 13:17).Ijuru ryuzuramo ibyiringiro igihe cyose dusangije abandi Ubutumwa Bwiza, kuko Imana ishishikajwe no kubona bugurura imitima yabo bakemera Agakiza. Iyo umutima wugururiwe Agakiza, abamarayika batera hejuru bishimye, kandi Imana iririmbana ibyishimo (Luka 15: 7; Zefaniya 3:17).Mbese ni iki cyaba cyiza, cyakunyura, kuruta kumenya ko ubuhamya bwawe buzana umunezero mu mutima w’Imana mu isi y’umubabaro?
Slide6GUKURA“Unyizera, imigezi y’amazi
y’ubugingo
izatemba
iva
mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.” (Yohana7:38)Mbese bigenda bite iyo amazi areetse?Amazi yo mu kizenga aba mabi iyo adahinduwe buri munsi. Natwe twaba “abanduye” niba tutemereye amazi y’ubugingo kunyonyomba atunyuzemo.Nk’uko twabivuze mbere, Imana ifite uburyo bwinshi bwo kwiyerekana. Nyamara, n’igihe yiyerekanye imbona-nkubone, buri gihe ihuza abo yiyeretse n’abandi bantu. Urugero, murebe ibyabaye kuri Pawulo na Koruneliyo, (Ibyakozwe 9:3-6; 10:1-6).Kubwiriza Ubutumwa Bwiza ni umugisha kuri twe. Dushobora gukura mu bya mwuka kandi tukishimana na Kristo iyo abantu bamwakiriye.
Slide7KUMVIRA ITEGEKO RYA YESU“Nuko mugende muhindure abantu bo mu
mahanga yose abigishwa,
mubabatiza
mu
izina rya Data wa twese
n’Umwana n’Umwuka Wera.” (Matayo 28:19)Imana ntishaka ko “hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.” (2 Petero 3:9)Bityo, yadutegetse kumenyesha buri wese Ubutumwa Bwiza. Ategereje yihanganye ko dusohoza iryo tegeko (Matayo 24:14).Mu mateka, Imana yatoranije abagabo n’abagore (2 Pet 2:5; Itang. 12:1-3), amahanga (Yesaya 49:6) n’amoko (Ibyak. 1:8) ngo bamamaze Agakiza.Itorero riramutse ritakobwe cyangwa rigapfobya itegeko rya Kristo byaba ari uguhusha impamvu yo kubaho kwaryo no guhusha umuhamagaro waryo wo guhanura isi.
Slide8KUBW’URU-KUNDO“Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko
twemejwe yuko
nk’uko
Umwe yapfiriye bose
ari ko bose bapfuye, kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye akanabazukira.” (2 Abakorinto 5:14-15)Guhata bisobanura “gushyira igitutu ku muntu ngo akore ikintu runaka, cyangwa gukora igikenewe” (Inkoranyamagambo ya Oxford Advanced Learner's Dictionary).Urukundo rwa Yesu rwatumye Pawulo akwirakwiza Ijambo ry'Imana ku isi yose kuva igihe yamenyeye ko Yesu yatangiye ubugingo bwe kumukiza.Guhamya ni igisubizo cyuje urukundo ku rukundo rw'Imana. “Abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu bakarushaho gutinyuka no kuvuga Ubutumwa Bwiza […] bakabivugishwa n’umutima ukunze […] babivugishijwe n’urukundo. ” (Abafilipi 1: 14-16).
Slide9“Mu mbaraga z'Umwuka, abakozi
ba
Kristo
bagomba
guhamya Umuyobozi wabo. Icyifuzo cy'Umukiza wahagizwa no gukiza abanyabyaha ni cyo kigomba kuranga umuhate wabo [abakozi] wose. Irarika ryuje ubuntu, ryatanzwe bwa mbere na Kristo, rigomba gutwarwa n'amajwi y'abantu kandi rikumvikana ku isi yose: ‘Ushaka wese ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.' Ibyahishuwe 22:17 E.G. White (Testimonies for the Church, book 9, cp. 4, p. 43)