/
Icyigisho   cya  1  cyo Icyigisho   cya  1  cyo

Icyigisho cya 1 cyo - PowerPoint Presentation

maniakiali
maniakiali . @maniakiali
Follow
343 views
Uploaded On 2020-09-29

Icyigisho cya 1 cyo - PPT Presentation

ku wa 4 Nyakanga 2020 GUHAMYA KUBERA IKI Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere yImana Umukiza wacu ishaka ko abantu bose bakizwa ID: 812485

agakiza imana bose kandi imana agakiza kandi bose urukundo amazi kristo buri ubugingo mbese abandi ngo iki ishaka ari

Share:

Link:

Embed:

Download Presentation from below link

Download The PPT/PDF document "Icyigisho cya 1 cyo" is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.


Presentation Transcript

Slide1

Icyigisho cya 1 cyo ku wa 4 Nyakanga 2020

GUHAMYA

KUBERA IKI?

Slide2

“Ibyo ni byo

byiza

byemerwa

imbere

y’Imana

Umukiza

wacu

,

ishaka

ko

abantu

bose

bakizwa

bakamenya

ukuri

(

1

Timoteyo

2:3-4

)

Slide3

Kugeza agakiza ku bandiGushimisha

ImanaGukura

Kumvira

Kubw’urukundo

Mbese

ni iki cyateye Imana guha inyokomuntu agakiza?Icyifuzo gihatse ibindi cy’Imana ni ukubona buri muntu wese akijijwe kandi agahindurwa na Mwuka wayo. Ikunda buri muntu. Urukundo rwayo ntirugira imbago, impuhwe zayo zihoraho iteka ryose, kandi imbabazi zayo ntizishiraho. Imana ni Data udukunda kandi ushaka ko abana be bose bagaruka mu rugo vuba bishoboka.Imana yadutoranyirije kugeza Agakiza ku bandi. Mbese ni iki kidutera gukora ibyo? Duhamya kubera iki?

Slide4

KUGEZA AGAKIZA KU BANDI“Ariko se bamwambaza bate

bataramwizera? Kandi bamwizera

bate

bataramwumva

? Kandi bakumva

bate ari nta wababwirije?” (Abaroma 10:14)Imana yiyerekana mu buryo bwinshi:N’ubwo Imana ishobora gukoresha izo nzira zose, yaduhisemo ngo tubwire abandi inama y’agakiza.Ishaka ko abamaze kwakira Agakiza bakabwira abandi. Ishaka ko dusangiza abandi icyo twakiriye, ngo nabo bagire amahirwe yo kwakira ubugingo buhoraho (Matayo 10:8; Yakobo 5:20).

Slide5

GUSHIMISHA IMANA“Ndababwira yuko

ari ko haba

umunezero

mwinshi imbere y’abamarayika

b’Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye.” (Luka 15:10)Mbese waba warigeze wibaza uburyo Imana yumva uburibwe, umubabaro n’akarengane byazanywe n’icyaha muri iyi si? (Yeremiya 13:17).Ijuru ryuzuramo ibyiringiro igihe cyose dusangije abandi Ubutumwa Bwiza, kuko Imana ishishikajwe no kubona bugurura imitima yabo bakemera Agakiza. Iyo umutima wugururiwe Agakiza, abamarayika batera hejuru bishimye, kandi Imana iririmbana ibyishimo (Luka 15: 7; Zefaniya 3:17).Mbese ni iki cyaba cyiza, cyakunyura, kuruta kumenya ko ubuhamya bwawe buzana umunezero mu mutima w’Imana mu isi y’umubabaro?

Slide6

GUKURA“Unyizera, imigezi y’amazi

y’ubugingo

izatemba

iva

mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.” (Yohana7:38)Mbese bigenda bite iyo amazi areetse?Amazi yo mu kizenga aba mabi iyo adahinduwe buri munsi. Natwe twaba “abanduye” niba tutemereye amazi y’ubugingo kunyonyomba atunyuzemo.Nk’uko twabivuze mbere, Imana ifite uburyo bwinshi bwo kwiyerekana. Nyamara, n’igihe yiyerekanye imbona-nkubone, buri gihe ihuza abo yiyeretse n’abandi bantu. Urugero, murebe ibyabaye kuri Pawulo na Koruneliyo, (Ibyakozwe 9:3-6; 10:1-6).Kubwiriza Ubutumwa Bwiza ni umugisha kuri twe. Dushobora gukura mu bya mwuka kandi tukishimana na Kristo iyo abantu bamwakiriye.

Slide7

KUMVIRA ITEGEKO RYA YESU“Nuko mugende muhindure abantu bo mu

mahanga yose abigishwa,

mubabatiza

mu

izina rya Data wa twese

n’Umwana n’Umwuka Wera.” (Matayo 28:19)Imana ntishaka ko “hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.” (2 Petero 3:9)Bityo, yadutegetse kumenyesha buri wese Ubutumwa Bwiza. Ategereje yihanganye ko dusohoza iryo tegeko (Matayo 24:14).Mu mateka, Imana yatoranije abagabo n’abagore (2 Pet 2:5; Itang. 12:1-3), amahanga (Yesaya 49:6) n’amoko (Ibyak. 1:8) ngo bamamaze Agakiza.Itorero riramutse ritakobwe cyangwa rigapfobya itegeko rya Kristo byaba ari uguhusha impamvu yo kubaho kwaryo no guhusha umuhamagaro waryo wo guhanura isi.

Slide8

KUBW’URU-KUNDO“Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko

twemejwe yuko

nk’uko

Umwe yapfiriye bose

ari ko bose bapfuye, kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye akanabazukira.” (2 Abakorinto 5:14-15)Guhata bisobanura “gushyira igitutu ku muntu ngo akore ikintu runaka, cyangwa gukora igikenewe” (Inkoranyamagambo ya Oxford Advanced Learner's Dictionary).Urukundo rwa Yesu rwatumye Pawulo akwirakwiza Ijambo ry'Imana ku isi yose kuva igihe yamenyeye ko Yesu yatangiye ubugingo bwe kumukiza.Guhamya ni igisubizo cyuje urukundo ku rukundo rw'Imana. “Abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu bakarushaho gutinyuka no kuvuga Ubutumwa Bwiza […] bakabivugishwa n’umutima ukunze […] babivugishijwe n’urukundo. ” (Abafilipi 1: 14-16).

Slide9

“Mu mbaraga z'Umwuka, abakozi

ba

Kristo

bagomba

guhamya Umuyobozi wabo. Icyifuzo cy'Umukiza wahagizwa no gukiza abanyabyaha ni cyo kigomba kuranga umuhate wabo [abakozi] wose. Irarika ryuje ubuntu, ryatanzwe bwa mbere na Kristo, rigomba gutwarwa n'amajwi y'abantu kandi rikumvikana ku isi yose: ‘Ushaka wese ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.' Ibyahishuwe 22:17 E.G. White (Testimonies for the Church, book 9, cp. 4, p. 43)

Related Contents


Next Show more