/
KWITEGURA IMPINDUKA Icyigisho KWITEGURA IMPINDUKA Icyigisho

KWITEGURA IMPINDUKA Icyigisho - PowerPoint Presentation

magdactio
magdactio . @magdactio
Follow
344 views
Uploaded On 2020-06-24

KWITEGURA IMPINDUKA Icyigisho - PPT Presentation

cya 3 cyo ku wa 20 Mata 2019 Gukiranuka kuzamubanziriza Kandi kuzahindura intambwe ze inzira yanyurwamo Zaburi 8514 Kwitegura impinduka ID: 785987

imana kwitegura kandi ubwo kwitegura imana ubwo kandi impinduka cyangwa cyane umwana gihe mana kuba igihe abantu bibiliya dawidi

Share:

Link:

Embed:

Download Presentation from below link

Download The PPT/PDF document "KWITEGURA IMPINDUKA Icyigisho" is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.


Presentation Transcript

Slide1

KWITEGURA IMPINDUKA

Icyigisho

cya

3

cyo

ku

wa

20 Mata 2019

Slide2

“Gukiranuka kuzamubanziriza, Kandi

kuzahindura

intambwe

ze

inzira

yanyurwamo

(

Zaburi

85:14)

Slide3

Kwitegura impinduka Kwitegura gushaka

Kwitegura

kureraKwitegura izabukuruKwitegura gupfa

Imibereho yacu akenshi irangwa n’ibintu bisanzwe byabaye akamenyero. Nyamara hari ubwo ako kamenyero gahura n’impinduka. Izo mpinduka zishobora kuba izitunguranye cyangwa zikaba izari zitezwe.Twige uburyo Bibiliya yadufasha kwitegura izo mpinduka, cyane cyane iziba zitezwe.

Slide4

KWITEGURA IMPINDUKA“Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.”

(1

Abakorinto

10:11)Mbese dushobora kwitegura mu buryo bukwiriye kwakira impinduka iyo ari yo yose?Yego, dushobora kwitegura—n’ubwo dushobora

kunanirwa iyo duhuye n’impinduka runaka, kuko tutari intungane.Icy’ibanze ni ukugirana umubano uhoraho n’Imana. Muri ubwo buryo, tuzanyura mu mpinduka dufite kwizera no gushira amanga. Tuzaba twimirije imbere kumvira Imana, uko ibihe cyangwa ibigeragezo byaba bimeze kose.Pawulo yagarutse ku byabaye ku Bisirayeli mu butayu. Mbese ni gute bahanganye no kubura amazi meza, kutabona Mose cyangwa gukururwa n’abagore b’Abamowabukazi? (1 Abakorinto 10:1-13).

Slide5

KWITEGURA IMPINDUKA“Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.” (1 Abakorinto 10:11)Muri

Bibiliya

harimo ingero z’abantu bitwaye neza n’abitwaye nabi ubwo bahuraga n’impinduka zititezwe:

Slide6

KWITEGURA GUSHAKA“

Ubonye

umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza

, Akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka.” (Imigani 18:22)Abantu benshi barashaka—n’ubwo atari bose babikora. Bibiliya ivuga kuri iyi ngingo mu mpapuro zayo zibanza (Itangiriro 2:24).Gushyingirwa bihindurira umugabo n’umugore kuba umwe. Iyo ni isano ikomeye cyane kurusha isano n’ababyeyi cyangwa undi wese, ariko ntikuraho ayo masano yandi. Intambwe ya mbere yo kwitegura gushaka ni ukuba umuntu uboneye. Intambwe ya kabiri ni ugushaka umufasha ugutunganiye.

Slide7

KWITEGURA GUSHAKA

Ubonye

umugore mwiza aba abonye

ikintu cyiza, Akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka.” (Imigani 18:22)Urarikiwe kwiga ibyanditswe bikurikira no kwibaza ibibazo bikurikira ku wazaba umufasha wawe. Ese wowe ubwawe, nk’uzashakwa, watsinda ibi bibazo?

Slide8

“Umukobwa akwiriye kwemera nk’umufasha umusore ufite imico

ya

kigabo, w’umutimanama, ugira intego, umunyakuri, ukunda kandi akubaha Imana. Uwo umusore

akwiriye kugira urubavu rwe ni umufasha ukwiriye mu gufatanya kwikorera imitwaro yo mu buzima, uw’imico izafasha umugabo kubonera no kubahwa, kandi ku bw’urukundo rwe agahindurira umugabo guhorana umunezero.”E.G. White (Messages to Young People, cp. 148, p. 435)

Slide9

KWITEGURA KURERA“Menyereza umwana

inzira

akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo.” (Imigani 22:6)

Kubyara umwana ni impinduka ikomeye ku babyeyi. Umunezero, inshingano, kuyoberwa icyo gukora…Utanarebye ku mubare wabo, buri mwana arihariye ubwe, ni impano ituruka ku Mana, wabyemera utabyemera (Zaburi 127:4).Mbese Bibiliya itubwira iki ku byo kwitegura kurera abana?1 Samweli 1:27. Musengere buri gihe, ndetse na mbere yo kumutwitaAbacamanza 13:7. Ha agaciro igaburo n’amagara mu gihe cyo gutwita, kandi ntubitezukeho na nyuma yo kubyaraLuka 1:6. Itandukanye n’icyahaLuka 1:41. Shaka kuyoborwa na Mwuka Wera Luka 1:46-47. Shimira Imana impano y’ubundi bugingo iguhayeLuka 1:76. Intego yawe y’ibanze igomba kuba kurera umwanaku buryo azaba umwana nyakuri w’Imana.

Slide10

“Ababyeyi b’abagabo n’abagore bafite inshingano yo kurera

umwana

mu

buto ndetse n’ubukuru bwe, kandi ababyeyi bombi bakwiriye kumva ko ari

icyihutirwa cyane kubyitegura. Mbere yo kwishyiraho inshingano zo kuba ababyeyi, abagabo n’abagore bagomba kwimenyereza ibijyanye n’amabwiriza y’imikurire mu gihagararo — imikorere y’umubiri n’isuku, kumva ingaruka z’ibiba umwana ataravuka, ibijyanye n’uruhererekane rwo mu muryango, gutunganya aho batuye, imyambarire, imyitozo ngororamubiri no kuvura indwara; bagomba kandi kwiga ibijyanye n’imikurire mu bitekerezo n’ibyo kurema imico.”E.G. White (Child Guidance, cp. 8, p. 63)

Slide11

KWITEGURA IZABUKURU“Ujye wibuka Umuremyi

wawe

mu

minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera,

ubwo uzaba uvuga uti ‘Sinejejwe na byo.’” (Umubwiriza 12:1)Kwitegura izabukuru bitangirira mu busore. Ingeso umuntu yagize mu bugimbi cyangwa akuze zifite ingaruka ku mibereho ye yo mu zabukuru.Dukurikije Zaburi 71, ni gute twakwitegura izabukuru?Kumenya Imana byimbitse, umuntu ku giti cye (imirongo 1-7)Kwimenyereza ingeso nziza :Kwiringira Imana(umurongo 3)Guhimbaza

(umurongo 6)Ibyiringiro

(umurongo 14)Kwita

ku ivugabutumwa

(imirongo 15-18)

Slide12

“Dawidi yerekanye ko n’ubwo abantu bamwe, mu buto

bwabo

babaye abakiranutsi, ubwo izabukuru zabagezeho bataye ukwirinda. Satani yaraje ayobora

intekerezo zabo, arazikagura baba abatanyurwa. Yabonye ko abari mu zabukuru bameze nk’abaretswe n’Imana, bakiteza urw’amenyo rw’abanzi bayo. Dawidi yagiye kure (mu ntekerezo); ahindishwa umushyitsi no gutekereza igihe azaba ari mu zabukuru. Yatinye ko Imana yazamureka maze akabaho atanyuzwe nk’abo bandi yabonaga, maze agasigara asekwa n’abanzi b’Imana. Ku bw’uwo mutwaro, yasenze ashikamye ngo: ‘Ntunte mu gihe cy’ubusaza, Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize.’ ‘Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye, Kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze. Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza, Ntarabwira ab’igihe kizaza

iby’amaboko yawe, Ntarabwira

abazavuka bose gukomera kwawe

.’ Zaburi 71:9, 17, 18. Dawidi

yasobanukiwe n’uburyo ari

ingenzi kwirinda ibibi

biza

mu

zabukuru

.”

E.G.White

(

Testimonies for the Church

, vol. 1, cp. 77, p. 423)

Slide13

KWITEGURA GUPFA“Abazima bazi ko bazapfa.”

(

Umubwiriza

9:5)Nta muntu wakwitegura urupfu rutunguranye (yaba urw’uwo muntu

nyir’izina cyangwa urw’abe). Birakomeye kwakira gupfusha, n’ubwo byaba byitezwe.Nyamara, dushobora kurutegereza tutadagadwa niba duhora twambaye gukiranuka kwa Kristo (Abaroma 4:7).Ubwo Dawidi yegerezaga gupfa, yakoze byose ngo asige umurage mwiza: kugīra inama umuhungu we yo kugendera mu nzira y’Imana (1 Abami 2:1-3).Twibuke ko Yesu yamaze kunesha urupfu (1 Abakorinto 15:54-55).Urupfu rugera kuri buri muntu, kuzageza ku Kugaruka kwa

Yesu (Itangiriro 3:19).

Slide14

“Nta gihe kigomba gupfushwa ubusa twirengagiza agakiza

gakomeye

twahawe. Igihe cy‘imbabazi kigiye gushira. Uko bwije n‘uko bucyeye ahazaza h‘abantu

bafatanishwa ikimenyetso kuko tutazi niba muri aya materaniro yacu hatagiye kubonekamo abazasinzira vuba bakabona uburuhukiro bwabo mu bapfuye. Dukwiriye gutekereza uko uku kubaho kwacu kwihuta cyane kandi ko nta mutekano na mba dufite habe n‘akanya gato keretse ubugingo bwacu buhishanywe na Kristo mu Mana.”E.G. White (Ubutumwa Bwatoranijwe, um. 1, igice cya 23, p. 239)

Related Contents


Next Show more