cya 11 cyo ku wa 14 Ukuboza 2019 Mperako ntegeka Abalewi ngo biyeze babone kuza kurinda amarembo beze umunsi wisabato Mana yanjye ID: 787248 Download
Tags :Download - The PPT/PDF document "UBWOKO BWASUBIYE INYUMA Icyigisho" is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.
Presentation on theme: "UBWOKO BWASUBIYE INYUMA Icyigisho"— Presentation transcript
Slide1
UBWOKO BWASUBIYE INYUMA
Icyigisho
cya
11
cyo
ku
wa
14
Ukuboza
2019
Slide2“
Mperako
ntegeka
Abalewi ngo biyeze babone kuza kurinda amarembo, beze umunsi w'isabato.
Mana
yanjye
,
n'ibi
na
byo
ubinyibukire
,
umbabarire
uko
imbabazi
zawe
nyinshi
zingana
!
”
(
Nehemiya
13:22)
Slide3Nehemiya
yasubiye ibwami bwa Aritazeruzi nyuma y’inshingano zo kuba igisonga yamazemo
imyaka
12.
Nyuma
y’imyaka runaka, yagarutse i Yerusalemu. Yasanze abantu baribagiwe isezerano bari baragize. Bariho bashyingirana n’abanyamahanga, bakandagira Isabato ndetse batanashyigikira imirimo y’Urusengero (Nehemiya 10:28-39).Muri Nehemiya 13 tubwirwa uko Nehemiya yahanganye n’aka
kaga.
Slide4GUSHYINGIRANA N’ABANYAMAHANGA
“
Kandi muri
iyo
minsi mbona Abayuda bashatse abagore
b’Abanyashidodikazi
n’
Abamonikazi
n’
Abamowabukazi
.” (Nehemiya 13:23)
Nehemiya yahanganye bikomeye n’abashakanye n’abagore b’abanyamahanga batemeraga Imana (imir. 23-25).Yabibukije ko imigirire nk’iyo yagushije Salomo, bityo bakaba bagomba kuyirinda, kuko yabatandukanyaga n’Imana (imir. 26-27).
Umwe
muri
benewabo yari yarashyingiranye n’abo kwa Tobiya, Umwamoni (umur. 4), kandi umwe mu buzukuru be yari yarashakanye n’umukobwa wa Sanibalati, Umuhoroni—wari warirukanwe muri Yerusalemu (umur. 28).
Umuyobozi
wabo
mu
bya
mwuka
—
Umutambyi
Mukuru
Eliyashibu
—
nawe
yari
yarabigiyemo
.
Slide5“
Nta muntu wubaha Imana wifatanya n’utayubaha
ngo
abure kugira ingaruka mbi. ‘Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?’ Amosi 3:3. Umunezero no gutera
imbere
mu
rugo biterwa n’uko
impande
zombi
z’abashakanye zishyize hamwe; ariko hagati y’uwizera n’utizera hari
itandukaniro rikomeye mu byo bakunda, mu byo bashyizeho umutima no mu byo bagamije. Baba bakorera abami babiri; kandi nta
huriro bagirana. Uko
imibereho y’umuntu yaba itunganye kose
, ntibyabuza ko uwo babana utizera
yamutandukanya n’Imana.”
E.G. White (Abakurambere n’Abahanuzi, igice cya 15, p. 111)
Slide6KWIRENGAGIZA ICYACUMI (1)
“Kandi
menya
yuko Abalewi ntabwo bahawe amagerero yabo, bituma Abalewi n’abaririmbyi bakoraga
imirimo
bahunga, umuntu
wese
ajya
imusozi mu gikingi cy’iwabo.” (Nehemiya 13:10)
Eliyashibu yari yaravanye ibintu byose mu cyumba cyabikwagamo icyacumi, amaturo, imibavu n’ibikoresho by’Urusengero. Nuko agishyiramo ibikenerwa byose kugira ngo Umwamoni Tobiya akibemo.
Ibyo
byaciye abantu intege, maze bahagarika gutanga
icyacumi.Ingaruka z’ibyo zabaye
ko Abalewi bisubiriye mu bikingi by’iwabo. Kuramya ko mu Rusengero
kwarakendereye.Nehemiya yabohoje icyo cyumba kandi atoranya abantu b’inyangamugayo kandi biringirwa ngo bajye bacunga icyacumi.Abantu bongeye gutangira gutanga icyacumi cyabo. Nuko gahunda yo kuramya irasubukurwa.
Slide7KWIRENGAGIZA ICYACUMI
(2)“'
Nimuzane
imigabane
ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire
mu
bubiko
,
inzu
yanjye
ibemo ibyokurya.
Ngaho nimubingeragereshe,' ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. ‘
Murebe
ko ntazabagomororera
imigomero yo mu
ijuru, nkabasukaho
umugisha mukabura aho muwukwiza.’” (Malaki 3:10)
Kuki
tugomba
kugarurira
Imana
icyacumi
?
Ni
ukubera
ko Imana ari Umuremyi wacu kandi tukabigaragaza tumugarurira ku byo yaduhaye. Dutanga tumushimira ibyo yakoze: yaraturemye, atubeshayo, atwitaho, aradupfira, kandi akomeza kuturema bundi bushya.
Ni
ibiki
bishobora
gukorwa
kubera
icyacumi
n’amaturo
?
Slide8“Imana ihora
iguhundagazaho imigisha yo muri ubu buzima;
kandi
niba
igusaba gusākāza impano zayo ushyigikira amashami atandukanye y’umurimo wayo, kubikora kwawe ni ku nyungu
zawe
z’ubu n’iz’ibya
mwuka
,
maze
ugahamya ko Imana ari Yo itanga umugisha wose. Imana, nk’Umukozi ugenga abandi
, ikorana n’abantu kugira ngo babone ibibabeshaho; kandi inabasaba gukorana nayo mu gukiza imitima.”
E.G. White (Counsels on Stewardship, cp. 9, p. 47)
Slide9GUKANDAGIRA ISABATO (1)
“Muri
iyo
minsi mbona i Buyuda abantu bengera mu mivure ku isabato, n’abandi bazana
imiba
bakayikoreza indogobe
zabo
,
mbona na vino n’inzabibu n’imbuto z’imitini
n’imitwaro y’uburyo bwose, bazanaga muri Yerusalemu ku isabato. Nabaye umugabo wo
kubashinja ku
munsi baguriyeho ibyokurya.
” (Nehemiya 13:15)
Mbere yaho ubwo Abisirayeli batekerezaga ku mateka yabo, bari
barasobanukiwe ko Isabato ari umugisha uva ku Mana (Nehemiya 9:14). Biyemeje kutazigera bayikandagira (Nehemiya 10:31).
Nyamara
,
abayobozi
bari
baremereye
isoko
kurema
ku
Isabato. Nehemiya yakinze amarembo y’umurwa ku Isabato kugira ngo bitazongera.Isoko ryakomeje kuremera hanze y’umurwa. Ubwo abacuruzi bari bamaze kwihanangirizwa, ntibyongeye.
Slide10GUKANDAGIRA ISABATO
(2)“Nuhindukira
ntukandagire
isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera,
ahubwo
ukita
isabato
umunezero
, umunsi wera w’Uwiteka ukawita uw’icyubahiro
ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku
bwawe, nuko
uzishimira Uwiteka nanjye
nzaguha kurambagira mu
mpinga z’igihugu, kandi
nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo.” Akanwa k’Uwiteka ni ko kabivuze.”
(
Yesaya
58:13-14)
Isabato
ni
umunsi
werejwe
kugira
ngo twishimane n’Imana muri wo, tureke ibiduhangayikisha.Ni umunsi wo guhimbaza no guha icyubahiro Uwaturemye kandi akaduha ubugingo.Ni umunsi wo kwibuka ko yadupfiriye ku musaraba ngo tubabarirwe ibyaha byacu kandi aduhe agakiza.Ikibabaje, Abafarisayo bahaye agaciro udukeregeshwa two ku mategeko maze bahindura Isabato umuzigo aho kuba umunezero.Twizihiza Isabato duterana n’Imana yacu buri munsi wa karindwi. Uyu ni umusogongero w’Amasabato menshi tuzizihiriza hamwe na We muri Yerusalemu Nshya (Yesaya 66:23).
Slide11“Nyagasani
kandi aravuga ati, ‘Nuhindukira ntukandagire
Isabato
,
ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita Isabato umunezero, umunsi wera
w’Uwiteka
ukawita uw’icyubahiro
ukawubaha
, ...
nuko uzishimira Uwiteka.’ Yesaya 58:13, 14. Abantu bose bakira Isabato nk’ikimenyetso
cy’ubushobozi bwa Kristo bwo kurema no gucungura umuntu, ibabera umunezero. Kuyibonamo Kristo bibatera kwishimira muri We.
Isabato ibereka ko ibyo
yakoze mu kurema ari igihamya
cy’ubushobozi Bwe bukomeye
bwo kubacungura. Mu gihe yibutsa
umuntu amahoro yatakaje yo muri Edeni, inamubwira amahoro yongeye gusubizwa binyuze mu Mukiza. .”
E.G. White (
Uwifuzwa
Ibihe
Byose
,
igice
cya
29, p. 191)