/
UBUTUMWA BWIZA BW'IMANA BW'ITEKA RYOSE UBUTUMWA BWIZA BW'IMANA BW'ITEKA RYOSE

UBUTUMWA BWIZA BW'IMANA BW'ITEKA RYOSE - PowerPoint Presentation

tawny-fly
tawny-fly . @tawny-fly
Follow
370 views
Uploaded On 2019-11-09

UBUTUMWA BWIZA BW'IMANA BW'ITEKA RYOSE - PPT Presentation

UBUTUMWA BWIZA BWIMANA BWITEKA RYOSE Icyigisho cya 10 cyo ku wa 9 Werurwe 2019 Aho ni ho kwihangana kwabera kuri bitondera amategeko yImana bakagira kwizera ID: 765105

ubutumwa imana

Share:

Link:

Embed:

Download Presentation from below link

Download Presentation The PPT/PDF document "UBUTUMWA BWIZA BW'IMANA BW'ITEKA RYOSE" is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.


Presentation Transcript

UBUTUMWA BWIZA BW'IMANA BW'ITEKA RYOSE Icyigisho cya 10 cyo ku wa 9 Werurwe 2019

“Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu”(Ibyahishuwe 14:12)

Ubutumwa bwa marayika wa mbere . Ibyah. 14:6-7 Ubutumwa bwiza bw’iteka ryose Kubaha n’urubanza Irarika ryo kuramyaUbutumwa bwa marayika wa kabiri. Ibyah. 14:8 Iraguye BabuloniUbutumwa bwa marayika wa gatatu. Ibyah. 14:9-13 Iherezo rya nyuma Nyuma y’igitero giheruka cy’ikiyoka, inyamaswa n’umuhanuzi w’ibinyoma, (Ibyahishuwe 13), Yohana yabonye abantu bazanesha mu ntambara (14:1-5), ubutumwa bwabo (14:6-13), ndetse n’inkurikizi zo kwemera cyangwa kwanga ubwo butumwa (14:14-20).

UBUTUMWA BWIZA BW’ITEKA RYOSE “ Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose.” (Ibyahishuwe 14:6)Ubutumwa bw’abamarayika batatu bubwirizwa “mu ijwi rirenga” (14:7; 18:2; 14:9). Ubu ni ubutumwa bw’ingenzi kandi bwihutirwa cyane, isi yose igomba kumva (14:6). Ubu butumwa ni “ubutumwa bwiza bw’iteka ryose.” Bisobanura, inkuru nziza y’agakiza ku buntu binyuze mu gitambo cya Yesu.Ni ubw’iteka ryose kuko bwateguwe “mbere y’itangira ry’igihe” (Tito 1:2), ntibwigeze buhinduka, kandi kubwemera cyangwa kubuhakana ni byo bigena ubugingo bw’iteka.

KUBAHA N’URUBANZA“ Avuga ijwi rirenga ati ‘Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye…’” (Ibyah. 14:7a) “Kubaha Imana ” bisobanuye iki ? Kuyiramya (Itangiriro 31:53) Kuyiha agaciro ( Kuva 9:20) Gukomeza amategeko yayo ( Guteg . 6:2)Kuyikorera (Guteg. 10:20) “Urubanza rwayo” ni iki?Urubanza rushingwa mu gihe ubutumwa bwiza buri kubwirizwa. Uru ruzwi nk’urubanza rubanziriza Kugaruka kwa Yesu. Ahazaza h’iteka ha buri wese hashyirwaho muri uru rubanza (Ibyahishuwe 22:11)Nk’abari gucirwa urubanza, tugomba kubaha Imana iduha agakiza, umudendezo n’ubugingo buhoraho.

IRARIKA RYO KURAMYA “… muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.” (Ibyahishuwe 14:7b)Intambara iheruka yibasira ukuramya nyakuri nk’uko kuboneka mu Mategeko ane abanza:

IRAGUYE BABULONI “ Marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati ’Iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye , wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwawo.’” (Ibyahishuwe 14:8) Babuloni yashinzwe n’abantu batizeraga amasezerano y’Imana (Itangiriro 11:1-9). Nebukadinezari yagize Babuloni “ umurwa ukomeye” (Daniyeli 4:27) kandi Yesaya yahanuye ko uzagwa kubera gusenga ibigirwamana kwawo (Yesaya 21:9). Imana yaremye ikoresheje ihindagurika (evolution), aho kuba Irema ryo mu minsi 7.Imigenzo ihabwa iya bukuru mu cyimbo cya Bibiliya . Ubucurabwenge bwavuguruwe bugahindura uko Bibiliya isobanura ukuzuzanya kw’ibitsina, ugushyingirwa, n’ibindi...Babuloni yo mu Gihe cy’Imperuka igizwe n’inzego z’iyobokamana zanze ukuri ku bwo kwemera inyigisho z’ibinyoma nk’urugero:Iyi ni yo “nzoga” yasindishije isi yose, bigatuma batabasha gutekereza mu buryo bukwiye cyangwa ngo bakīre ukuri.

“Abantu barakora nk’aho bahawe uburenganzira budasanzwe bwo gukuraho ibyemezo by’Imana. Ukujora guhanitse kubashyira mu cyimbo cy’Imana, bagasuzuma Ijambo ry’Imana hagamijwe kurihindura cyangwa kuryemeza . Muri ubu buryo, amahanga yose ajyanwa mu kunywa inzoga z’iruba ry’ubusambanyi bya Babuloni . Uko kujora guhanitse kwashyizeho ibintu bishyigikira ubuyobe bwa benshi bwo muri iyi minsi ya nyuma. Iyo badashoboye gutesha Ijambo ry’Imana agaciro no kurivugisha ibyo ritavuga , iyo badashoboye kurigonda ngo rihuze n’imigirire y’abantu, baritera umugongo.”E.G.W. (The Upward Look, January 21)

IHEREZO RYA NYUMA “ Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati ’Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza , uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w’Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k’umujinya wayo. Kandi azababazwa n’umuriro n’amazuku imbere y’abamarayika bera, n’imbere y’Umwana w’Intama.’” (Ibyahishuwe 14:9-10)Abanyoye ku nzoga ya Babuloni bagomba no kunywa ku nzoga y’umujinya w’Imana. Iyi nzoga izasukwa mu byago 7 (Ibyah . 15:7; 16:1-21).Umuriro n’amazuku bikoreshwa mu gushushanya urubanza rw’Imana (Itang . 19:24; Yesaya 34:8-10; Yuda 7). Umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka ryose . Ibi bisobanura ko ingaruka ari iz’iteka ryose . Mu gihe cyo Kugaruka kwa Yesu, abemeye irarika riheruka ry’ubutumwa bwiza bw’iteka ryose bazabaho by’iteka ryose (Ibyah. 14:14-16; Mat. 13:30). Abataremeye ubutumwa bwiza bazapfa (Ibyah. 14:17-20).

“Abo bamarayika bavugwa ko baguruka baringanije ijuru, bamenyesha abatuye isi ubutumwa bw’imbuzi kandi bufite inkurikizi yahuranije ku bantu bariho mu minsi iheruka amateka y’iyi si. Nta muntu n’umwe wumva ijwi ry’abo bamarayika kubera ko abo bamarayika ari imvugoshusho ihagarariye ubwoko bw’Imana bukorana n’ijuru. Abagabo n’abagore bamurikiwe na Mwuka w’Imana kandi bereshejwe ukuri, bamamaza ubutumwa butatu muri gahunda yabwo.” E.G. White (Ubutumwa Bwatoranijwe, Umuzingo wa 2, igice cya 50, p. 435)

Related Contents


Next Show more