/
KUREBERA ABANTU MU MBONI ZA YESU KUREBERA ABANTU MU MBONI ZA YESU

KUREBERA ABANTU MU MBONI ZA YESU - PowerPoint Presentation

iainnoli
iainnoli . @iainnoli
Follow
346 views
Uploaded On 2020-08-27

KUREBERA ABANTU MU MBONI ZA YESU - PPT Presentation

Icyigisho cya 3 cyo ku wa 18 Nyakanga 2020 Arababwira ati Nimunkurikire nzabagire abarobyi babantu Matayo 419 Kuyobora abandi ID: 805835

abantu yesu abandi nk

Share:

Link:

Embed:

Download Presentation from below link

Download The PPT/PDF document "KUREBERA ABANTU MU MBONI ZA YESU" is the property of its rightful owner. Permission is granted to download and print the materials on this web site for personal, non-commercial use only, and to display it on your personal computer provided you do not modify the materials and that you retain all copyright notices contained in the materials. By downloading content from our website, you accept the terms of this agreement.


Presentation Transcript

Slide1

KUREBERA ABANTU MU MBONI ZA YESU

Icyigisho

cya

3

cyo

ku

wa

18

Nyakanga

2020

Slide2

Arababwira

ati ‘Nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu.’ ”(Matayo 4:19)

Slide3

Kuyobora

abandiKwakira buri weseKubaka ubucutiGufata abandi mu buryo budasanzweGukoresha neza amahirwe

yose

Yesu

yabonaga abantu ate?Yarebanaga abantu impuhwe. Yabonaga buri muntu nk’uwo gukiza. Yabonaga uko bizagenda baramutse bemeye agakiza.Kuri Yesu, umuntu wese yari afite agaciro kandi yihariye. Kubw’ibyo, yafataga buri muntu mu buryo budasanzwe, kandi nta n’umwe yasuzuguye.Reka twige gufata abandi nk’uko Yesu yabigenje.

Slide4

KUYOBORA ABANDI

Bagera i Betsayida, bamuzanira impumyi baramwinginga ngo ayikoreho.” (Mariko 8:22)

Mu

buryo

bwinshi, iki cyari igitangaza kidasanzwe.1. Inshuti runaka zazaniye Yesu utabona ngo amuhumure2. Yesu amujyana ku ruhande

3. Amaze kumukoraho bwa mbere,

yamubajije niba hari icyo ashobora

kubona

4. Uwo mugabo

yabonaga abantu bameze nk’ibiti

5.

Kumukoraho

bwa

kabiri

byaramukijije

rwose

Slide5

KWAKIRA BURI WESE

Yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya.” (Yohana 4:4)Abayuda n’Abasamariya ntibajyaga imbizi. Abayuda bari bamenyereye kuzenguruka bakava i Yudaya bakagera i Galilaya batambukiranyije akarere ka Samariya.

Galilaya

Samariya

Yudaya

Iyo turebeye abandi mu mpuhwe z’Imana, insika zose zikurwaho. Noneho nta kundi kubaheza, kuko tubabona nk’abashobora kuba abaturage b’Ubwami bw’Ijuru.Dushobora

kutemera imitekerereze yabo mu bya politiki cyangwa idini, ariko tubakunda

iteka kandi tukabifuriza ibyiza.

Ariko

,

Yesu abona ibirenze

ubwoko

,

umuco

,

igitsina

n'idini

.

Yari

azi

ko muri

Samariya

hari abantu bakeneye

agakiza, umurimo we rero wari ukukabagezaho.

Slide6

KUBAKA UBUCUTI

Abanza kubona mwene se Simoni aramubwira ati ‘Twabonye Mesiya’ (risobanurwa ngo: Kristo).” (Yohana 1:41)Igihe Yesu

yasezeraga

ku bigishwa

be, yabasabye kubwiriza Ubutumwa Bwiza mu turere twiyongera ku tundi: “i Yerusalemu, no muri Yudaya na Samariya yose, no ku mpera y'isi.” (Ibyakozwe 1: 8).Intumwa Andereya yatanze urugero

rw’ubu buryo. Ubwa mbere, yabwiye murumuna we ibya Yesu [Yudaya

].Nyuma, yaje kugirana ubucuti

n’umuhungu [Samariya] maze Yesu akora igitangaza

gikomeye binyuze muri we (Yohana 6: 5-11).

Bityo, yagejeje Ubutumwa

Bwiza

ku

bantu

batari

bazi

[

kugeza

ku

mpera

y'isi], kimwe n'abagabo

b'Abagereki bashakaga Yesu (Yohana 12: 20-26).

Dushobora kwiga uburyo bwiza bwo

kuzanira Yesu imitima turebeye ku rugero

rwa Andereya: kubaka umubano wuje

urukundo

n’abandi

.

Slide7

GUFATA ABANDI MU BURYO BUDASANZWE

Yesu abonye amushubijanye ubwenge aramubwira ati ’Nturi kure y’ubwami bw’Imana’. Nuko ntihagira undi

wongera

gutinyuka kugira icyo amubaza.” (Mariko 12:34)Yesu yashyikiranye ate n’abantu bagoye?Kurebera abandi mu mboni za Yesu bisobanura kubona buri wese nk’uwatorerwa

kuba mu Bwami bw’Ijuru, no kubafata gutyo. Kugira ngo tube abahamya

babigeraho, tugomba gusaba Umwuka

Wera akaduha kubona ibintu dutyo

.

Slide8

GUKORESHA NEZA AMAHIRWE YOSE

Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye

kandi

nta

wubasha kurukinga.” (Ibyahishuwe 3:8)Imana ikingura imiryango kugira ngo iduhe amahirwe ahamye yo gusangiza abandi Ubutumwa bwiza.Reba urugero

rwa Filipo. Imana yamujyanye ahantu runaka kugira ngo ashobore

guhura n’umuntu usoma igice runaka

cyo mu Byanditswe. Uwo muntu

yari akeneye kujyanwa gato kugira

ngo yiyegurire Umukiza wacu (Ibyakozwe 8: 26-39).

Hari

abamarayika

batagaragara

bashishikajwe

no

kutuyobora

muri

iyo

"

miryango

ifunguye

”. Saba Imana iguhe

ubwenge bwo kumenya ayo mahirwe, no kuguha

amagambo akwiriye mu bihe nk’ibyo.

Slide9

“Yesu yasanze abantu

ku giti cyabo. Ntiyigeze yitarura cyangwa aheza abakeneye ubufasha bwe. Yinjiye mu ngo z'abantu, ahumuriza abababaye, akiza abarwayi, akangura abasinziriye, akomeza kugenda agira

neza

. Kandi

niba

dutera ikirenge mu cya Yesu, tugomba gukora nk’uko yagenzaga. Tugomba gufasha abantu nk’uko yabigenzaga.”E.G. White (Our Father Cares, February 17)